Mu raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 24 Ugushyingo 2026, UNAIDS yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya virusi itera SIDA, kugabanuka kw’amafaranga akoreshwa muri izo gahunda bishobora gusubiza inyuma ibyagezweho.

Mu 2025, abantu ibihumbi 570 bahitanywe n’indwara ziterwa na SIDA, bavuye ku bihumbi 600 mu 2024 na miliyoni 1,3 mu 2010.

Iri gabanuka ryatewe ahanini n’uko abantu benshi babana na virusi itera SIDA bashoboye kubona imiti igabanya ubukana bwayo.

Mu 2025, abantu miliyoni 41 babanaga n’iyi virusi ku Isi, muri bo miliyoni 32,1 bahabwa imiti igabanya ubukana bwayo.

Abanduye virusi itera SIDA bashya bari miliyoni 1,2, bavuye kuri miliyoni 1,3 mu 2024.

Icyakora, UNAIDS yatangaje ko inkunga mpuzamahanga zagenerwaga kurwanya SIDA zagabanutseho 18% mu 2025.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabanyije inkunga zatangaga ho 26%, mu gihe amafaranga yatanzwe na Global Fund yagabanutseho 13%.

Umuyobozi Mukuru wa UNAIDS, Winnie Byanyima, yaburiye ko iri gabanuka rishobora guteza ibibazo bikomeye.

Yavuze ko gufunga amavuriro, kugabanya abakozi b’ubuzima no kubuza abantu kubona serivisi zo kwirinda ubwandu bishobora gutuma abandura biyongera.

UNAIDS igaragaza ko ingaruka zikomeye zishobora kwibasira Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, isanzwe ifite umubare munini w’ababana na virusi itera SIDA.

Uyu muryango uburira ko imibare ya 2025 itaragaragaza ingaruka zose z’igabanuka ry’inkunga, bityo ko ubwandu bushya n’impfu bishobora kwiyongera.

Nubwo bimeze bityo, UNAIDS ishimangira ko intego yo guca SIDA nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange bitarenze mu 2030 igishoboka, igihe ibihugu byakomeza gushyira imbaraga mu kuyirwanya.