Ni amavugurura yatangijwe ku wa 22 Ugushyingo 2026, mu bikorwa bya siporo rusange (Car Free Day) byabereye mu Mujyi wa Kigali.
Ni gahunda Minisiteri y’Ubuzima igaragaza nk’imwe mu zigamije gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu butabazi bwihuse, birimo gutinda kugera ku barwayi, umubare udahagije w’imbangukiragutabara n’ubumenyi bwihariye bukenewe mu kwita ku bantu bari mu kaga.
Aya mavugurura agamije gutuma umuntu ugize impanuka, uhuye n'ikibazo icyo ari cyose cy'ubuzima nk'umutima, ‘stroke’, umugore ugize ibibazo abyara cyangwa undi wese ukeneye ubutabazi bwihuse, ashobora gutabarwa vuba kandi agahabwa ubuvuzi bw'ibanze mbere yo kugera ku bitaro.
Kimwe mu by'ingenzi bizahinduka ni igihe abaturage bamara bategereje imbangukiragutabara. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu myaka yashize umuturage ukeneye ubutabazi bwihuse yashoboraga gutegeraza iminota 45 mu Mujyi wa Kigali, mu gihe mu bice byo hanze yawo yashoboraga kumara amasaha abiri n'igice.
Icyakora, hari intambwe imaze guterwa kuko ubu icyo gihe cyagabanutse kigera ku mpuzandengo y'iminota 15 muri Kigali na 45 hanze yayo.
Mu mavugurura mashya, u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya icyo gihe kigagera ku minota 10 muri Kigali na 20 mu bindi bice by'igihugu.
Mu bindi bizakorwa kandi harimo kongera umubare w’imbangukiragutabara. Mu 2023, u Rwanda rwari rufite imbangukiragutabara 263, mu 2026, umubare wazo wageze ku zigera kuri 530.
Gahunda nshya iteganya gukomeza kongera umubare wazo kugeza ubwo hazaba hari nibura imbangukiragutabara imwe ku baturage 20.000.
Iyi gahunda iteganya kandi ko imbangukiragutabara zitazaba zikora imirimo imwe kuko hazashyirwaho imbangukiragutabara zifite ibikoresho byihariye byo gutabara impinja, izo gutwara abarwaye indwara zandura n'ibinyabiziga binini bishobora gutabara abantu benshi icyarimwe, cyane cyane mu gihe cy'impanuka zikomeye cyangwa ibiza.
Hateganyijwe kandi uburyo bwo gutanga ubutabazi hakoreshejwe moto, amato n'indege, bitewe n'aho ikibazo cyabereye n'imiterere y'ubutabazi bukenewe.
Ubutabazi ntibuzajya butegereza ko umurwayi agera kwa muganga
Kimwe mu by'ingenzi aya mavugurura ashingiyeho ni ihame ry'uko ubutabazi bwihuse bugomba gutangirira aho ikibazo cyabereye aho gutegereza kugezwa kwa muganga.
Iyi gahunda nshya ishyira imbaraga mu kongera ubushobozi bwo kuvura no kwita ku murwayi akiri aho yagiriye ikibazo, no mu nzira ajyanwa ku bitaro.
Ni yo mpamvu u Rwanda rugiye gushyiraho ishuri rya mbere mu gihugu rizatanga impamyabumenyi yemewe mu guhugura abakozi b'inzobere mu butabazi bwihuse, bazwi nka “paramedics”.
Iryo shuri riteganya kuzajya ryakira abanyeshuri 100 buri mwaka.
Biteganyijwe ko kugeza mu 2030 hazakomeza kongerwa umubare w'abakozi bahuguwe mu butabazi bwihuse, kugira ngo imbangukiragutabara zigire abakozi bafite ubumenyi n'ibikoresho bihagije.
Abamotari n'abacuruzi n’abandi bazajya batanga ubufasha mu gutabara
Aya mavugurura ntareba abaganga n'abakozi b'imbangukiragutabara gusa, kuko anateganya ko abaturage basanzwe bazagira uruhare mu gutanga ubutabazi bw'ibanze.
Minisiteri y'Ubuzima iteganya guhugura abantu 2000 mu turere dutandukanye tw'igihugu, barimo abapolisi, abamotari, abacuruzi mu masoko n'abandi baturage kugira ngo bashobore gutanga ubutabazi bw'ibanze mbere y'uko inzego z'ubuzima zihagera.
Bazahabwa ubumenyi bwo gufasha umuntu wataye ubwenge, ufite ikibazo cyo guhumeka cyangwa wagize impanuka, hakurikijwe amahugurwa bahawe n'ubushobozi bemerewe.
Amabara y’imbangikiragutabara azahindurwa
Muri aya mavugurwa kandi imbangukiragutabara zizahabwa amabara mashya ahuza n’ibipimo mpuzamanga hagamijwe korohereza abari mu muhanda n’ahandi kuzibona nk’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabisobanuye.
Ati "Hari amabara mpuzamahanga asabwa bituma uyabona haba ari ku manywa cyangwa nijoro, waba uyacanyeho amatara uri kure, cyangwa uyirebeye nko muri ‘rétroviseur’ niba utwaye nk'ikinyabiziga ukayobona vuba."
Yasobanuye ko ubushakashatsi bwari bwaragaragaje ko hari abantu batashoboraga kumenya neza imbangukiragutabara zifite amabara yakoreshwaga mbere.
Yakomeje agaragaza ko kandi atari imbangukiragutabara gusa zizahindurirwa amabara ahubwo ko n’abakozi bazikoramo bagiye guhabwa imyambaro yabo yihariye izajya ituma abantu bamenya inshingano zabo.
Ati “N’imyambaro y’abakora mu mbangukiragutabara muraza kubibona ko yahindutse bitewe n’icyo bakora, umushoferi, ukoramo imbere, uri kwa muganga, uwigisha, utari mu kazi ariko bibaye ngombwa ko yakwitabazwa na we afite umwambaro we abantu bazajya bamumenyeraho bakamubwira bati ngwino udufashe tugize ikibazo.”
Gahunda yo kuvugurura ubutabazi bwihuse yitezweho gutuma kurengera ubuzima bw'abantu bitaba inshingano z'ibitaro gusa, ahubwo bigatangirira mu ngo, mu midugudu, ku mihanda n'ahandi hose umuntu ashobora kugira ikibazo.






Ibitekerezo 0