Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo 2026,  ubwo hatangizwaga inama Nyafurika yo kwihutisha iterambere ry’umwuga w’ububyaza muri Afurika (Africa Midwifery Acceleration Forum), yahurije hamwe abagera kuri 200 baturutse mu bihugu 43.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage (UNFPA) muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Lydia Zigomo, yavuze ko kuziba icyuho cy’ababyaza gihari byafasha gukumira 67% by’impfu z’ababyeyi, 64% by’iz’impinja na 65% by’impfu z’abana bavuka bapfuye.

Ati “Icyo ni cyo bisaba kugira ngo dutabare ubuzima bw’abantu miliyoni 4,3 buri mwaka. N’iyo bakwiyongeraho 25% mu myaka itanu byatabara ubuzima bwa miliyoni 2,2. Gusa muri Afurika turacyafite ibibazo bikomeye.”

Akomeza ati “Muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo hari icyuho cy’Ababyaza ibihumbi 307, mu gihe mu y’Amajyaruguru no mu Barabu bakeneye ababyaza ibihumbi 128. Ibi byose biterwa n’isaranganywa ridahwitse ry’abakozi, politiki zikumira imikorere yabo, ndetse n’ibindi bibazo bigiye biri mu nzego z’ubuzima.”


Yagaragaje ko ikindi kibazo kibangamiye uyu mwuga ari kudahabwa agaciro ukwiye aho usanga hari ibihugu uyu ari umwuga w’abafite amashuri make, abimenyereza umwuga n’ibindi.

Ati “Nitudatanga ibikenewe kugira ngo ababyaza bashobore gukora inshingano zabo, tuzabona ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe, gukuramo inda mu buryo budatekanye, ubwandu bushya bwa Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ibyo bizongera umutwaro ku nzego z’ubuzima ku rwego rw’ibihugu no mu nzego z’ibanze”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yagaragaje ko ikibazo cy’ababyaza bake kimaze igihe gishakirwa umuti binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gahunda yo gukuba kane umubare w’abakora kwa muganga. 

Ati “Mu myaka itatu ishize twigishaga ababyaza bagera kuri 72 mu mwaka gusa, uyu mwaka twakiriye abanyeshuri 1.050 batangiye kwiga. Twumva ko ababyaza bafite umwanya ukomeye mu rwego rw’ubuzima, ari yo mpamvu tugomba kubashoramo imari. Twatangiriye ku kubigisha ariko turi kwagura ibikorwa byacu no mu bindi bice bikenewe nk’ibikoresho bikenerwa n’ibindi.”

Agaragaza ko kubyarira kwa muganga no kongera umubare w’ababyaza biri mu byagize uruhare mu kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka ndetse n’ababyeyi bapfa babyara.

Ati “Mu myaka 25 ishize, twagabanyije impfu z’ababyeyi ku kigero cya 85%, kimwe n’iz’abana. Icyakora, hari ibice tutarateramo intambwe ku muvuduko twifuza. Mu Rwanda, hafi 50% by’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ni iz’impinja. Mu bana babiri bapfa batarageza ku myaka itanu, umwe aba ataramara iminsi 28 avutse.”

Akomeza ati “Ubusanzwe umubyaza ni we wa mbere wita ku mwana mu isaha ya mbere avutse, ku munsi wa mbere no mu cyumweru cya mbere. Niba dushaka gukomeza gutabara ubuzima bw’abana, tugomba gukomeza gushora imari mu bantu babitaho kuva ubuzima bwabo bugitangira.”

Dr. Jemima Dennis-Antwi, umubyaza wo muri Ghana, yagaragaje ko muri bimwe mu bihugu bya Afurika bidaha ababyaza amashuri ahagije abafasha gutera imbere mu mwuga wabo, mu gihe abandi barangiza kwiga ntibabone akazi.

Ati “Afurika ishyize umubyaza ku isonga, ikigisha ababyaza bafite ubumenyi bukwiye, ikabashyira aho bakenewe mu nzego zose zitanga serivisi z’ubuzima, harimo no mu buyobozi, bagahabwa amahirwe yo kuzamuka mu ntera, impinduka zagerwaho. Imibare itari myiza Afurika igaragaza mu buzima bw’ababyeyi n’impinja ishobora guhinduka.”

Gahunda igamije gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi izwi nka ‘4×4 Reforms’ yatangiye mu 2023 nyuma y’uko bigaragaye ko umuganga umwe abarirwa abantu 1000, intego iba ko nibura baba abaganga bane ku baturage 1000.

Gahunda yo kongera abakora mu rwego rw’ubuvuzi, iteganya kongeramo abantu 32.973 bitarenze 2028.