Iki giterane kizaba ku wa 17 na 18 Ukwakira 2026, kikazarangwa no gusenga, kuramya no guhimbaza Imana, kwigisha Ijambo ryayo ndetse n’ibikorwa bigamije gukangurira abantu kurushaho kuyegera.

Kizayoborwa na Apostle Grace Lubega, washinze Phaneroo Ministries International, ari kumwe n’umuhanzi w’Umunya-Nigeria wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Moses Bliss. Hazanitabira abandi bahanzi barimo n’abo mu Rwanda.

Rwanda Revival Conference yatangiye mu 2023, igamije guhuriza hamwe abakirisitu bo mu Rwanda no mu mahanga kugira ngo basangire Ijambo ry’Imana, basenge, banayiramye.

Ku nshuro yayo ya mbere, yabereye muri BK Arena, Apostle Grace Lubega akaba ari we wari umuvugabutumwa mukuru. Yitabiriwe n’abahanzi n’amatsinda yo mu Rwanda no mu karere barimo James & Daniella, Levixone, Elayone Music, Kajambiya na True Promises Ministries.

Icyo giterane cyitabiriwe n’abantu barenga 5000 baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda no mu mahanga. Cyaranzwe kandi n’amasengesho n’ubuhamya bw’abacyitabiriye bavuze ko bahembuwe mu buryo butandukanye.

Ku nshuro ya kabiri, cyabereye muri BK Arena mu 2025, gikomeza intego yo guhindura imibereho y’abantu binyuze mu Ijambo ry’Imana.

Abategura icy’uyu mwaka bavuga ko kizitabirwa n’abakozi b’Imana n’abahanzi benshi kurushaho, bagashishikariza Abanyarwanda n’abaturutse mu mahanga kuzahurira hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana.

Apostle Grace Lubega, wagize uruhare muri iki giterane kuva cyatangira, azongera kuba umwigisha mukuru w’Ijambo ry’Imana.

Amakuru yatanzwe n’abategura iki giterane agaragaza ko umurimo w’ivugabutumwa wa Phaneroo Ministries International umaze kugera mu bihugu birenga 55. Muri Uganda honyine, ufite amashami arenga 850, ukorera n’ibikorwa by’ivugabutumwa mu bigo by’amashuri birenga 1200 muri icyo gihugu.

Bavuga kandi ko amateraniro Lubega ayobora buri wa Kane no ku Cyumweru yitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 20 bahagera imbonankubone, abandi babarirwa mu bihumbi mirongo bagakurikirana kuri internet.

Inyigisho ze zizwi nka “Rhythm of Grace” zitambuka ku maradiyo atandukanye muri Uganda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibiganiro bye binyura no kuri televiziyo zirimo TBN Africa, TBN Asia, TBN Russia, Daystar Television, TBN UK, God TV, GBS TV yo muri Malawi, Calvary TV yo mu Buhinde na TBN Asia-Pacific.

Abategura Rwanda Revival Conference bavuga ko iki giterane ari umwanya wo gushishikariza ab’iki gihe gukomera mu kwizera no kuba intumwa za Kristo aho bari hose, haba mu nsengero, mu mashuri no mu mirimo ya buri munsi.

Bagaragaza ko gishingiye ku mateka y’ubukirisitu mu Rwanda, by’umwihariko ububyutse bwo muri Afurika y’Iburasirazuba bwatangiriye i Gahini mu myaka ya 1930.

Bagize bati “Ikibatsi cy’umuriro cyatangiriye mu gihugu cyacu cy’imisozi igihumbi ntigikwiye kuzima, ahubwo dukwiye gukomeza kugihembera kikavamo umuriro w’ububyutse bugera mu gihugu hose. Benshi bashobora kuvuga ko twavutse tutagifite amahirwe yo kuba mu rubyiruko rwabonye ububyutse bwa mbere bwatangiriye i Gahini, ariko ab’iki gihe bahawe amahirwe yo kongera kubyutsa ibyari byaratakaye. Turatumira Abanyarwanda bose, bo muri buri ntara, akarere, umurenge n’umudugudu, ndetse n’abari mu mpande zose z’Isi, ngo tuzahurire muri BK Arena twunze ubumwe.”

Kwinjira muri iki giterane bizaba ari ubuntu, imiryango ya BK Arena ikazajya ifungurwa saa yine za mu gitondo. Abifuza kucyitabira basabwa kubanza kwiyandikisha ku rubuga www.rwandarevival.rw, kugira ngo bifashe abategura guteganyiriza imyanya abazacyitabira.

Phaneroo Ministries International ni umuryango wa gikirisitu ugamije guhindura amahanga no kugira uruhare mu mibereho y’ab’ibihe bitandukanye binyuze mu Ijambo ry’Imana. Wibanda ku gufasha abakirisitu kurishingiraho, gusobanukirwa intego y’ubuzima bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye binyuze mu Butumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.

Four Square Gospel Church of Rwanda bafatanyije gutegura iki giterane ni itorero rya gikirisitu ryibanda ku kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo, gukomeza abakirisitu mu kwizera no kugira uruhare mu mpinduka zo mu buryo bw’umwuka mu muryango nyarwanda.

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo ni umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda
Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo ni umushumba mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda
Iki giterane kizayoborwa na Apostle Grace Lubega, washinze Phaneroo Ministries International
Iki giterane kizayoborwa na Apostle Grace Lubega, washinze Phaneroo Ministries International