Cyabereye muri Stade Amahoro, hashimwa ku rugendo rw’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe no kurebera hamwe aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze.
Abahanzi batandukanye bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Ben na Chance, Chryso Ndasingwa, Christian Irimbere, Josh Ishimwe, Bosco Nshuti na Prosper Nkomezi, Ambassador Choir, Jehovah Jireh n’abandi basusurukije abakunzi babo bitabiriye icyo giterane.
Guverinoma y’u Rwanda yashimye ubufatanye bw’amadini mu iterambere ry’u Rwanda, imibereho myiza no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimangiye ko u Rwanda rutazigera rujenjekera amadini yigisha inyigisho ziyobya Abanyarwanda.
Mu buryo bw’incamake IGIHE yakusanyije amafoto y’intoranwa yaranze icyo gitaramo cyitabiriwe n’abatari bake.
Abitabiriye bari benshi Abakuze bari mu bitabiriye icyo gitaramo
Kwinjira byakozwe mu mutuzo Depite Uwamariya Odette ubwo yageraga kuri Stade Buri wese yishimiye kuba muri iki gitaramo Urubyiruko rwifashishijwe mu gususurutsa abantu Byari ibyishimo by'ikirenga Iyi gahunda yitabiriwe n'abantu batabiri bake, kuko Stade Amahoro yendaga kuzura Iyi gahunda yitabiriwe n'abantu batabiri bake, kuko Stade Amahoro yendaga kuzura Dr. Laurent Mbanda n'umugore we bari bizihiwe Abahanzi basusurukije abakunzi babo Umuhanzi Ben usanzwe aririmbana n'umugore we Chance yashimishije abakunzi be Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yakirwaga Minisitiri Dr. Edouard Ngirente aganira na Laurent Mbanda uyobora Angilikani y'u Rwanda Ibyishimo byari byose kuri aba bayobozi Abayobozi b'amadini n'amatorero atandukanye Abayobozi b'amadini n'amatorero basabwe kurwanya abimitse inyigisho z'ibinyoma Abayobozi b'amadini n'amatorero basabwe kurwanya abimitse inyigisho z'ibinyoma Ab'ingeri zinyuranye bitabiriye Byari umunezero ku bayobozi bakuru b'amadini Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yari yitabiriye Antoine Cardinal Kambanda yasabiye igihugu umugisha Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange ari mu bari bitabiriye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Mukazayire Nelly Abasenateri barimo Bideri John Bonds, Umuhire Adrie, Uwera Peragie, Mugisha Alexis n'abandi bitabiriye Amb. Dr. Charles Murigande yashimye Imana uko yabanye n'abanyarwanda Rene Patrick yakoze udushya mu gususurutsa abantu, aha yabyinaga nubwo imvura yari nyinshi Bosco Nshuti uri mu bahanzi bakunze muri iki gihe na we yaririmbye Umuhanzi Prosper Nkomezi Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana ziri mu njyana y'umuziki gakondo, Josh Ishimwe Imvura nyinshi yaguye yatumye abantu bajya aho banyagirwa mu kwishimira ko imvura iguye Uyu musaza ukuze yari yanyuzwe n'igiterane Umunyamakuru Nibakwe Edith na Tito Harerimana wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga Umuhanzi Irimbere J. Christian aririmba Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente ageza intashyo za Perezida Kagame ku bitabiriye igiterane Abanyamakuru bari babukereye, banambaye bijyanye n'imvura yagwaga Pst. Senga Emmanuel yigisha ijambo ry'Imana Umuhanzi Uwimana Aime yasusurukije abantu mu ndirimbo ye 'Muririmbire Uwiteka' yahanze mu 1998 Dr. Laurent Mbanda yashimiye Guverinoma y'u Rwanda Umuhuzabikorwa w'Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Dr. Charles Murigande Pst. Hortanse asenga isengesho ryo gushima Imana Korari Jehovah Jireh yanyuze imitima y'abitabiriye iki gitaramo Pst. Julienne Kabanda ari mu bayoboye iki giterane cyo gushima Imana Ambassadors Choir yo mu Itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa Karindwi Imvura yaguye amasaha abiri arenga yatumye bamwe bimuka mu byicaro byabo muri Stade Amahoro Uyu yaciye bugufi mu mvura nyinshi ashima Imana Ntibakanzwe n'imvura yaguye hafi amasaha abiri Abanyarwanda bishimiye imvura yaguye muri Stade Amahoro Umunezero wari wose ku basore n'inkumi Byari ibyishimo bisendereye Ubwo imvura yagwaga bamwe bayipfukamyemo barashima Uyu we yaserutse mu mwambaro ufite amabara y'ibendera ry'u Rwanda Amafoto: Kwizera Herve
Ibitekerezo 0