Ishami rya Kanombe riherereye iruhande rwa Kaminuza ya UMST University.
Umuhango wo gufungura iri shami wabaye tariki 17 Ukwakira 2026, uhuza ubuyobozi bwa FitnessPoint n’abakunzi ba siporo zitandukanye.
Umuyobozi mukuru w'iyi nzu y'imyitozo, Ole Haugum, yatangaje ko iri shami rizakomeza gutanga serivisi nziza nk'iziboneka ku yandi mashami basanzwe bafite mu Mujyi wa Kigali.
Yaboneyeho gushishikariza abantu by'umwihariko abari gusatira izabukuru kwitabira imyitozo ngororamubiri kubera ko bigira akamaro gakomeye ku buzima bwabo.
Ni umukoro yanageneye abakiri bato bakunda akenshi kwitabira iyi myitozo, avuga ko badakwiye kujya basiga ababyeyi babo mu rugo, ahubwo ko bakwiye kubashishikariza kujyana na bo.
Yagize "Ndi urugero rwiza rw'uko gukora imyitozo ngororamubiri uri gusatira izabukuru ari byiza cyane.”
Uyu muhango kandi wabaye umwanya wo gukora ubukangurambaga ku kwisuzumisha kanseri y'ibere.
Ni mugihe ukwezi k'Ukwakira kwagenewe ubukangurambaga bwo kwisuzumisha no kwivuza iyi kanseri ku Isi yose.
Umukiriya w'akadasohoka wa FitnessPoint, Clare Uwase, yagaragaje ko yashimiye kuba yegerejwe iri shami i Kanombe, agaragaza ko byamugoraga kugera ku yandi mashami kubera ko yari kure yaho atuye.
Yagize ati "Ubu noneho mbonye aho gukorera gym hanyegereye. Najyaga nkora ingendo njya gushaka ahari ishami rya FitnessPoint ariko akenshi ngatinda kuhagera kubera guhura n'umuvundo w'imodoka ukunda kugaragara nimugoroba. Ubu noneho biroroshye, ngiye kujya nkora imyitozo mu buryo buhoraho ku buryo umubiri wanjye uzahora umeze neza.”
Timothy Maraka uhagarariye FitnessPoint, ishami rya Kanombe, yavuze ko iyi nzu nshya ufite ubuso bwa metero kare 820, ku buryo ishobora kwakira abantu bari hagati ya 100 na 120 icyarimwe.
Agaragaza ko ubu buso butanga ubwisanzure ku buryo abakora imyitozo bazajya bayikorera ahantu hadafunganye.
Yagize ati "Iyi nzu iteguranye ubwitonzi ku buryo buri kantu kose twagatekerejeho kugira ngo ikintu cyose umukiliya yifuza azakihasange. Ni ahantu umuntu wese ukora imyitozo ngororamubiri yakwifuza gukorera.”
Muri uyu muhango kandi habayeho n'umwanya wo kurushanwa gukora imwe mu myitozo ngororamubiri, aho abatsinze bahembwe gukorera imyitozo ngororamubiri muri iyi nzu mu gihe cy'amezi atatu ku buntu.
Ubuyobozi bwa FitnessPoint kandi bwavuze ko iyi nyubako izajya ifungura guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro kuva kuwa Mbere kugeza ku wa Gatanu. Mu mpera z'icyumweru ho izajya ifunga saa tatu z'ijoro.








Ibitekerezo 0