Iyi televiziyo idasanzwe ifite ubushobozi bwo guhinduka umutako wo mu nzu igihe nyirayo atari kuyireba.
Igitekerezo cyo gukora iyi televiziyo ni igihangano cy’umuhanga mu gushushanya, Yves Behar ukomoka mu Busuwisi. Nyuma yo kukigaragaza cyahawe igihembo n'Ikigo cy'Abanyamerika nk'igihangano gishya cy'umwaka wa 2017, muri CES (The Consumer Electronics Show) 2017 Innovation Awards, ahita anasinya amasezeranyo y'ubufatanye na Samsung maze hakorwa iyi televiziyo.
Daily Mail itangaza ko iyi televiziyo yerekana amashusho meza cyane ya 4K (afite pixel 4000) Ultra HD n’ifoto ifite igipimo cya pixels 3840 pixels × 2160. Imikorere yayo ni nk’iya televiziyo za Samsung zisanzwe.
Mu gihe utari kuyireba ihinduka umutako wo mu nzu maze ikerekana amafoto atandukanye yagiye afotorwa na ba gafotozi bakomeye ndetse n'ayashushanyijwe n'abahanga mu bugeni. Televiziyo yakoranywe amafoto arenga 200 gusa Samsung itangaza ko azongerwa umunsi ku wundi.
Ushobora gushyiramo amafoto yawe muri “Frame” ukayabika aho bizajya bikorohera kuyareba uko ubyifuza.
Televiziyo ushobora kuyishyiraho imitako y’amabara atandukanye mu mpande zayo. Kuyimanika mu nzu ntibisaba ko wifashisha uburyo busanzwe bwo kuyicomeka ukoresheje umugozi kuko ikoranye ikoranabuhanga ritagaragara rizwi nka ‘Invisible Connection’. Ibi bituma iyo igeze ku rukuta igaragara nka album y’amafoto.
Agashya kandi kuri iyi televiziyo ni uko ifite uburyo bwo kugenzura igipimo cy’urumuri, igereranya umwijima n’urumuri rwinshi. Televiziyo ya ‘Frame’ si ngombwa ko uyizimya kuko yo ubwayo ifite uburyo buyifasha kumenya niba mu cyumba iteretsemo harimo umuntu ubundi ikiyatsa cyangwa ikizimya bityo nta n'impungenge z'uko izamara umuriro zihari.
Umuvugizi wa Samsung, Jeff Castaneda yatangaje ko intego yabo ari ugukundisha televiziyo abantu bumva ko batazitunga kubera bafite ibindi bikoresho bibaha ibyo televiziyo zakabahaye.
Televiziyo ya inches 65, ni ukuvuga ifite uburebure bwa 1,65 cm upimye uhereye mu nguni yo hasi y’ibumoso bwa televiziyo kugeza mu yo hejuru iburyo cyangwa ugapima uburebure usa n’ugendeye ku murongo uberamye, iri kugura 2,800$ naho iya 55, ingana na cm 140, ikaba iri ku giciro cy’amadorali 2000.











Ibitekerezo 0