Umwe mu bakozi ba Apple yakoze igikorwa cyatunguye iyi kompanyi aho yashyize ahagaragara amakuru yerekeye iPhone X izasohokera rimwe na iPhone 8 na iPhone 8Plus.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza za Michigan na Cornell muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bushobora kugabanya umuriro telefone ikoresha ikaba ishobora gucomekwa nibura inshuro imwe mu mezi atatu.
Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwinjiye mu rugamba rushya aho rugiye gutangiza uburyo bwemerera ibigo by’ubucuruzi bito n’ibikomeye kwamamaza ibyo bikora birwifashishije.
Restaurant ya Kentucky Fried Chicken (KFC) yo mu Bushinwa yatangije uburyo umukiliya uyigana azajya yishyura ibyo kurya hakoreshejwe isura mu rwego rwo kurinda umutekano w’amafaranga ye.
Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyatangaje ko isomo rya muzika rigiye kujya rikorwa mu bizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri abanza mu myaka itatu iri imbere.
Uruganda rw'Abanyamerika rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo mudasobwa na telefone zigezweho rwa Apple Inc. rugiye gushyira ku isoko iPhone nshya izaba ifite umwihariko kuko kuyifungura bizajya bisaba kwifashisha isura ya nyirayo.
Android O cyangwa Android Oreo ni porogaramu nshya ya android izajya ikora mu bikoresho byose bikoresha ikoranabuhanga rya Android.
Uruganda rukora imodoka rwa Mercedes-Benz rwatangaje ko rugiye gukora imodoka idasanzwe izaba yitwa Mercedes-Maybach 6 Cabriolet.
Umwuzure wibasiye ibihugu byo mu majyepfo ya Aziya birimo Nepal, Bangladesh n'u Buhinde wishe abasaga 500 na ho abarenga miliyoni 16 mu bakurwa mu byabo.
Umuherwe w'Umurusiya uyobora Chelsea FC yo mu Bwongereza, Roman Abramovich, yatandukanye n'umugore we Dasha Zhukova nyuma y’imyaka 10 barushinze.
Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Elliot Zuckerberg, yahaye akazi k'ubujyanama umunyepolitiki wahoze ari umuyobozi mukuru mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Hillary Clinton, bica amarenga ko yaba ashaka kwinjira mu bikorwa bya politiki.
Bitcoin ni ifaranga rimaze imyaka isaga umunani rikoreshwa kuri internet rikaba rikoreshwa na benshi kubera agaciro rifite ugereranyije n’andi mafaranga akoreshwa.
Mudasobwa zigendanwa ni bimwe mu bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kuri benshi mu batuye Isi muri iki gihe. Ibi bikoresho bivugururwa umunsi ku wundi haba mu bijyanye n’ikoranabuhanga bikozwemo cyangwa serivisi bishobora guha umuntu ubikoresha.
Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram bari kwinubira ko konti zabo ziri gufungwa nta mpamvu nyakuri bahawe y'igitumye zifungwa, bagerageza kuzinjiramo bakababwira ko ibyo bashakisha bitabashije kuboneka.
Umubumbe wagwiriye isi mu myaka miliyoni 66 ishize wahinduye byinshi harimo no kwibasira ibinyabuzima bitandukanye birimo n’inyamaswa zitakigaragara za Dinosaur.
Imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu Budage zizajya zicibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni 50 z’amayero mu gihe zitakuyeho byihuse ubutumwa butemewe burimo ububiba urwango.
Abashakashatsi bavumbuye ko mu maraso y’ibisimba byo mu bwoko bw’imiserebanya minini (Dragon), ikunze kuboneka mu birwa bya Komodo muri Indonesia, hashobora kuvamo umuti wo mu bwoko bwa 'antibiotique'.
Muri Kaminuza y'ikoranabuhanga ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakozwe telefone yo mu bwoko bwa 'touchscreen' izajya yifashishwa n’imbwa mu guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi.
Icyogajuru cya Kepler cy’Ikigo cy'Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n'isanzure (NASA), cyagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi ko hariho imibumbe mishya 219 itari mu isanzure rigaragiye izuba, muri iyo 10 ikaba ijya kungana n'isi.
Uruganda rwa Samsung rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga rufite icyicaro muri Koreya y'Epfo, rwashyize ku isoko televiziyo y'akataraboneka yiswe ‘Frame’ yatangiye kugurishwa ku Cyumweru ku ya 18 Kamena 2017.