Indwara z’umutima n’izindi zitandura zikunze gufatwa nk’izibasira abanyamujyi n’abifite gusa. Icyakora, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko n’abatuye mu byaro bazirwara, ndetse bamwe bakazimarana igihe batabizi.
Ibi byagarutsweho ku wa 3 Ukwakira 2026, mu Karere ka Nyaruguru, ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwo kwita ku mutima. Iki gikorwa cyahujwe no kwizihiza ku rwego rw’igihugu Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Mutima, usanzwe wizihizwa ku wa 29 Nzeri buri mwaka.
Umuyobozi muri RBC ushinzwe gukurikirana indwara z’umutima, Dr Ntaganda Evariste, yavuze ko mu cyumweru cy’ubukangurambaga muri Nyaruguru hapimwe abantu 1.554, muri bo 42% basanganwa indwara zitandura batari basanzwe bazi ko bafite.
Ati “Abo twapimye, 402 muri bo twabasanganye umuvuduko ukabije w’amaraso, bangana na 26% by’abapimwe. Twabonyemo abari bafite diabetes bangana na 1%, Hari n’abasanganywe umutima nyirizina 76 bangana na 5% by’abapimwe, ndetse binagaragazwa ko muri abo, abantu umunani bari bafite ibibazo bikomeye bagomba kubagwa.”
Ikibazo cy’izi ndwara ntikigarukira muri Nyaruguru. Mu Karere ka Gisagara na ho, hari abaturage bakomeje gukurikiranwa kubera umuvuduko ukabije w’amaraso.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibayi, giherereye mu Murenge wa Mukindo, Niyongana Théogène, yabwiye IGIHE ko bakurikirana abarwayi 261 bafata imiti y’umuvuduko ukabije w’amaraso.
Ati “Urabona ko ntaho ubu burwayi bwasize, kuko umuvuduko ukabije w’amaraso ni bumwe mu burwayi bw’umutima kandi ni indwara ifata ibyiciro byose by’abantu ntabwo ufata abakire gusa, buri wese n’utishoboye yaburwara, kuko nkatwe mu cyaro bufitwe ahubwo n’abakene.”
Niyongana yavuze ko umubare w’abarwayi bakurikirana ugenda wiyongera, uko haboneka abandi basanganywe ubu burwayi, mu gihe abasanzwe bivuriza kuri icyo kigo bakomeza gufata imiti no gukurikiranwa.
Mu babanye n’uburwayi igihe batabizi harimo Niyitegeka Béatha w’imyaka 72. Yavuze ko yakundaga kugira intege nke n’isereri, ariko ntamenye ikibitera.
Ati “Njya kumenya ko ndwaye, nabanje kujya ngira intege nke, najya njya muri korali mu mavuna, tukazenguruka ikibuga, dukora ibisa nka siporo mu gisirimba nkamara iminsi numva ndi muzima, nkumva twajya tubihoramo, ariko jye sintahure ko nkwiye kujya nikoresha imyitozo ngororamubiri yanjye bwite.”
Nyuma yaje kurembera mu murima, ageze kwa muganga bamusangana umuvuduko ukabije w’amaraso. Kuva icyo gihe yatangiye gufata imiti, avuga ko yahise anareka umunyu.
Niyitegeka agira inama abaturage yo kugira umuco wo kwisuzumisha, bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze hakiri kare, aho gutegereza ko baremba.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko umubare w’abasanzwemo indwara zitandura muri icyo cyumweru cy’ubukangurambaga ugaragaza ko kuzirinda bikwiye kwitabwaho na buri wese.
Yagize ati “Ibi biratwereka ko umutima wacu tugomba tuwushyiraho umutima kugira ngo turusheho kuwubungabunga, twirinda kunywa inzoga, turya indyo yuzuye, dukora siporo kandi tukipimisha kugira ngo tumenye uko duhagaze, ni byo bizatuma ubuzima bugenda neza.”
Ku rwego rw’Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko mu 2021 indwara zitandura zahitanye nibura abantu miliyoni 43. Bangana na 75% by’abapfuye muri uwo mwaka, hatabariwemo impfu zatewe n’icyorezo cya COVID-19. Muri abo bahitanywe n’indwara zitandura, 73% bari mu bihugu bifite amikoro make n’aciriritse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!