Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko Padiri Sekamana Denys wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akarangiza igihano yakatiwe, yamwandikiye ibaruwa amwihanangiriza kubera gukomeza kumuvuga mu bantu bakoze ibyo byaha.
Dr Bizimana yabigarutseho ku wa 25 Ukwakira 2026, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, ubwo yasobanuraga zimwe mu mbogamizi zituma igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kitabasha kugera ku 100%, aho gisigaje 4,7%.
Yavuze ko kuba umuntu yarakatiwe igihano ku byaha bya Jenoside akakirangiza, bidasobanuye ko byanze bikunze aba yarahindutse mu myumvire, ku buryo ashobora kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Yatanze urugero rwa Padiri Sekamana Denys, wahoze akorera muri Diyosezi Gatolika ya Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Bizimana yavuze ko Sekamana yashyize bariyeri hafi y’ikigo cyitwaga Institut Catéchétique Africain (ICA), yaje no kumwitirirwa, ndetse akajya azanira ibiribwa Interahamwe zari ziyiriho.
Ati “Iyo bariyeri banayitaga iya Sekamana. Yafataga imodoka ye akajya kuzana ibiryo bya Caritas byabaga hariya hafi ya Economat, heregereye Cathédrale i Butare, akaza kubigaburira Interahamwe zari kuri iyo bariyeri.”
Yakomeje ati “Ibyo yabikoraga asize impunzi z’Abatutsi zari kuri Perefegitura no kuri EAR azibona. Ibyo yabiburanye muri Gacaca biramuhama, akatirwa imyaka 15 arayirangiza.”
Dr Bizimana yasobanuye ko nyuma y’uko Sekamana arangije igihano cye agafungurwa, Kiliziya Gatolika yamuhaye inshingano zo kuyobora ibikorwa by’itumanaho kuri Radio Maria, mu gihe cy’umunsi mukuru yari yateguye.
Yavuze ko icyo cyemezo cyateje impungenge bamwe mu baturage, bituma Minisiteri igirana ibiganiro n’Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika.
Ati “Icyo gihe abantu barabimenye baratubwira bati ‘biriya si byo’. Twabiganiriyeho n’Abasenyeri turabibabwira. Ubwo ubanza Sekamana yarabibwiwe n’umwe muri abo Basenyeri ariko nta n’ikibazo, ariko aza kunyandikira.”
Dr Bizimana yatangaje ko ku wa 1 Nzeri 2025, Padiri Sekamana yamwandikiye ibaruwa amwihanangiriza, amusaba kureka gukomeza kumuhuza n’ibyaha bya Jenoside yahamijwe.
Ati “Yanditse umwaka ushize ku itariki 1 Nzeri 2025. Ati ‘Nyakubahwa Minisitiri ndakwiyamye uko kunshyira mu majwi icyaha cyampamye ni ikihe? Nishe nde nagize nte?’ Ibaruwa mbi cyane.”
Minisitiri yavuze ko muri iyo baruwa, Sekamana yanagaragaje ko akwiye kugenerwa igihembo, ibintu Dr Bizimana yafashe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko bidakwiye ko umuntu wahamijwe ibyaha bya Jenoside yumva ko akwiye igihembo nk'ibigenerwa abantu bagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside.
Dr Bizimana yavuze ko kuba Padiri Sekamana yararangije igihano cye bitagombaga gutuma Kiliziya imugira igicibwa, ariko ko yari ikwiye kuzirikana amateka ye mu kumugenera inshingano.
Yongeyeho ko, hashingiwe ku buhamya bw'abize muri Seminari ya Karubanda igihe Sekamana yayoboragayo, yari asanganywe imyumvire yo kwanga Abatutsi na mbere ya Jenoside.
Dr Bizimana yanavuze ko Sekamana yari afitanye isano na Joseph Gitera, agaragaza ko imyumvire yabo yari ifite aho ihuriye.
Yashimangiye ko kuba hari abantu barangije ibihano byabo ariko bagakomeza kugaragaza imyumvire nk’iyo, ari imwe mu mbogamizi zikigaragara mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Yavuze ko gahunda yo kwigisha abagororwa bari hafi kurangiza ibihano bakatiwe ku byaha bya Jenoside, iyo iza kuba yararatangiye mbere, yashoboraga kuba yarafashije abantu nka Sekamana guhindura imyumvire.






Ibitekerezo 0