Uru rubanza rushingiye ku kirego Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Ishimwe Vestine asaba ko hakorwa ibizamini by’uturemangingo ndangasano (DNA) by’umwana wabo ndetse no gutegeka uyu mugore kumwereka umwana.
Mu iburanisha riheruka ryo ku itariki 2 Ukwakira 2026, mu nyandiko y’ikirego cya Idrissa Ouedraogo yavuze ko ikintu kibabaje cyane ari uko kuva umwana bivugwa ko yabyaranye na Ishimwe Vestine yavuka, atarigera amuca iryera nubwo atahwemye gusaba kumwerekwa.
Ouedraogo avuga ko mu gihe ategereje kuburana mu mizi ikirego cy’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, asaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana bivugwa ko ari uwe kuko afite impungenge z’uko bari mu nzira zo gutandukana ku buryo biramutse bibaye ataramubona byaba birangiye burundu.
Ni mu gihe uruhande rwa Ishimwe ruhamya ko impamvu uyu mugabo yakaregeye asaba gupimisha DNA ari uko yaba atemera umwana cyangwa akaregera ko umwana we yaba yanditse ku wundi mugabo.
Aha, bavuga ko uyu mugabo yakabaye aregera Urukiko agaragaza ko atemera umwana wenda, byazaba ngombwa ko se w’umwana amenyekana, bikaba ari bwo biba ngombwa gupima DNA.
Umwanzuro kuri uru rubanza, wagombaga gusomwa kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026 Saa Cyenda, gusa Saa Kumi zirengaho iminota mike ni bwo abacamanza batangaje ko isomwa ry’uyu mwanzuro ryamaze kwimurirwa ku itariki 14 Ukwakira 2026 Saa Yine za mu gitondo.
Urukiko rwasobanuye impamvu rwimuye isomwa ry’uru rubanza ari uko Saa 10:52 za mu gitondo kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026, umunyamategeko wa Ishimwe yashyize inyandiko nshya muri sisitemu ya EICMS yo gutangiramo no gukurikirana ibirego mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Rwagagaragaje ko kuba ibyo byakozwe habura amasaha make ngo uru rubanza rusomwe, byatumye rwimurwa mu rwego rwo guha umwanya ababuranyi wo kuba babonye iyo nyandiko, kugira ngo nihagira ibibaza ngombwa ko biburanwaho, bibanze bikorwa mbere yo gusoma kurusoma.



Ibitekerezo 0