Ni iburyo bwatangirijwe i Kigali muri uku kwezi kwa Nzeri 2025 binyuze mu masezerano ADFinace na RSwitch byagiranye.
RSwitch ni nyiri uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga hagati y’ibigo by’imari bidakora kimwe buzwi nka ‘eKash’ mu gihe ADFinance yo ari ikigo cyubaka serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari zikoreshwa mu bigo bitandukanye.
Ubwo buryo bushya bw’ikoranabuhanga ntibugoye gutangira kubukoresha kuko ufite konti mu kigo cy’imari azajya ajya mu ishami ryacyo rimwegereye no muri ADFinance akiyandikisha.
Ibyo nibirangira azajya abasha kohereza amafaranga ari kuri konti ye y’ikigo cy’imari muri banki runaka cyangwa yakire avuye muri izo banki.
Kohereza amafaranga nta rugendo bizajya bisaba gukora kuko umukiliya w’ikigo cy’imari azajya akoresha telefone ifite nomero ihuje na konti ye noneho akande *655# akurikize amabwiriza.
Ubu buryo bwo guhererekanya amafaranga hagati y’ibigo by’imari bidakora kimwe bwari busanzwe bukoresha mu Rwanda hagati y’amabanki n’ibigo by’itumanaho bya MTN Rwanda na Airtel Rwanda ariko ubu hiyongeyeho n’iby’imari iciriritse.
Bivuze ko mbere umuntu wabaga afite amafaranga kuri banki atashoboraga kuyohereza yifashishije telefone ku wundi ufite konti mu kigo cy’imari cyangwa uwo mu kigo cy’amari ngo ayamwoherereze.
Ikigo cy’imari iciriritse cya Jali Savings and Credit Plc ni cyo cyatangiranye no gukoresha ubwo buryo bushya aho hazakomeza kuzamo n’ibindi.
ADFinance ni ikigo kizobereye mu bijyanye no gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu bigo by’imari mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.
Iki kigo kandi gikomeje kuza imbere mu bihagaze neza mu gutanga izo serivisi.
ADFinance inubaka uburyo bw’ikoranabuhanga mu by’imari bukoreshwa mu bindi bigo by’ubucuruzi nk’inganda, amahoteli, farumasi, n'ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa ADFinance, Mugabonake Olivier, yavuze ko batewe ishema n’uruhare bagize muri iyo ntambwe yatewe muri serivisi z’imari.
Ati “Muri ADFinance, dutewe ishema no kuba twarateguye ndetse dushyira mu bikorwa ibijyanye no guhuza ibigo by’imari n’amabanki kuko serivisi z’imari zidaheza ari uburenganzira bw’ibanze. Ikoranabuhanga ryacu ryubatswe ngo rifashe abaturage bafite amikoro make, by’ umwihariko abo mu cyaro, aho kugera kuri serivisi z’imari bikenewe cyane.”
Yakomeje asaba ibindi bigo by’imari iciriritse gutera intambwe nk’iyo Jali SC kuko ikoranabuhanga rya eKash ari igisubizo kinogeye bose kandi ikaba uburyo bwihuse mu guherekanya amafaranga mu ikoranabuhanga.








Ibitekerezo 0