IGIHE

Buhanga Eco Lodge y’i Musanze igiye kongerwamo Villa

0 25-09-2026 - saa 16:24, Karirima A. Ngarambe

Ubuyobozi bwa Buhanga Eco Lodge bwatangaje ko burimbanyije imirimo yo kwagura iyi hoteli mu gice cyayo cya gatatu, mu rwego rwo gukomeza kwakirana ikaze abayigana no gukomeza guteza imbere ubukerarugendo.

Ni hoteli iherereye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Ni igikorwa kiri kuba mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, cyane ko iyi ntara, by’umwihariko Akarere ka Musanze, gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo.

Buhanga Eco Lodge ni inyubako zatekerejwe kandi zubakwa mu bikorwa by’umushoramari Habyarimana Pierre, biherereye mu Karere ka Musanze akomokamo.

Igice cya Kabiri cy’iyi hoteli cyafunguwe muri Nyakanga 2025. Ubu nyuma y’umwaka urengaho gato itangiye ibikorwa kuri ubu igiye kunguka ikindi gice cya gatatu kizatuma serivisi itanga zaguka.

Buhanga Eco Lodge ni hoteli bikorwa by’umushoramari Habyarimana Pierre, biherereye mu Karere ka Musanze akomokamo.

Ubusanzwe ifite ibyumba bitandatu na Appartement yihariye ishobora kwakira umuryango, hakiyongeraho ibindi byumba 14 bisanzwe.

Ifite kandi umwihariko wo kugira ikibuga cy’indege gishobora kwakira indege ebyiri nto za kajugujugu, mu gihe hari abashyitsi bakoresheje.

Buhanga Eco Lodge ifite igikoni cyayo cyihariye, ahakorerwa inama, ikaba ifite piscine yayo, ibibuga birimo icya Tennis, icya Football, icya Volleyball na Basketball.

Muri Buhanga Eco Lodge hari kandi Jakuzi, massage, icyumba cyo gukoreramo imyitozo ngororangingo, amagare yo gutemberaho n’ibindi bituma uwahisemo kuharuhukira atabura ibyo yisangamo.

Ubwo IGIHE yasuraga iyi hoteli, ubuyobozi bwayo bwagaragaje aho umushinga wo kuyagura ugeze kure.

Imirimo iri gukorwa igizwe no kubaka inzu izaba irimo villa n’ibijyana na yo byose, ‘coffee shop’ iri ku rwego rwakorerwamo ibiganiro mu buryo butandukanye.

Ubu izi nyubako zombi zamaze kubakwa no gusakarwa ubu hagezweho igice cyo kuzisoza no gushyiramo ibikoresho ku buryo mu mezi atarenze abiri izatangira kwakira ba mukerarugendo.

Ibi bikorwa byo kwagura iyi hoteli kandi byatanze imirimo ku baturage bayituriye ndetse biba n’isoko ry’ibikoresho biboneka i Musanze nk’amakoro n’imigano.

Habyarimana Pierre washinze Buhanga Eco Lodge, yabwiye IGIHE ko uretse kuba iyi hoteli iri ahantu mu bwiza nyaburanga hitegeye Pariki y’Ibirunga i Musanze, basanze ari ingenzi cyane kuyikoreshamo ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Byaturutse kuri ya gahunda ya Perezida Paul Kagame ahora adukangura yo gukoresha iby’iwacu. Ni yo mpamvu 90% by’ibikoresho twakoresheje ari iby’iwacu biba binagaragaza ubwiza bwabyo.”

Habyarimana kandi yagaragaje ko biri no mu bikurura abanyamahanga bajya gusura aka Karere ka Musanze cyangwa Abanyarwanda batuye mu mahanga n’imiryango yabo cyangwa inshuti zabo.

Ibiciro bya Villa yakwakira umukuru w’igihugu muri iyi hoteli, abantu batandatu kugeza kuri 11 bishyura 8.250$, na ho abantu bari hagati ya batanu n’umunani bishyura 6.800$.

Umuntu umwe kugera kuri bane bishyura 4.000$ naho appartement yakira umuryango ugizwe n’abantu babiri kugera kuri bane yishyurwa 2.750$. Ubuyobozi bwa Buhanga Eco Lodge bugaragaza ko buha Abanyarwanda baba muri Diaspora bagannye iyi hoteli, igabanyirizwa ry’ibiciro.

Muri Buhanga Eco Lodge hari puscine zigezweho
Villa nshya iri mu gice cya nyuma iri mu zitezweho gukurura abasura Buhanga Eco Lodge
Buhanga Eco Lodge yubakishijwe ibikorwa bibungabunga ibidukikije
Amakoro atunganyirizwa mu Rwanda ni amwe mu biryoshya Buhanga Eco Lodge
Nyiri Buhanga Eco Lodge, Habyarimana Pierre yavuze ko basanze ari ingenzi cyane kuyikoreshamo ibikorerwa mu Rwanda
Muri Buhanga Eco Lodge insina zahawe umwihariko
Buhanga Eco Lodge ikoreshwamo ibikoresho byakorewe mu Rwanda

Amwe mu mafoto y’igice cya kabiri cya Buhanga Eco Lodge cyarangiye

Buhanga Eco Lodge ni imwe mu zigezweho i Musanze
Buhanga Eco Lodge uyirebeye hejuru ni uku imeze
Buhanga Eco Lodge iherereye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru
Buhanga Eco Lodge iri mu mahumbezi y'Akarere ka Musanze
Buhanga Eco Lodge iriho ikubuga cy'indege kigwaho kajugujugu

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza