Kumva Ibere rya Bigogwe kuri ubu harimo ibintu bibiri kuko ni agace gakorerwarwaho ubukerarugendo, kakanahagararira izina rya sosiyete iteza imbere iby’ubukerarugendo bushingiye ku nka ari na yo yatumye uyu munsi aka gace gahinduka kimenyabose.
Ibere rya Bigogwe ni agace gaherereye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe kagizwe n’inzuri zororerwamo inka ari na zo ubukerarugendo buhakorerwa bushingiyeho.
Ku wa 30 Mutarama 2023 Guverinoma y’u Rwanda yahaye ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta Isosiyete Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd.
Ni sosiyete yashinzwe na Ngabo Karegeya ari na we Muyobozi Mukuru wayo. Ubwo butaka yabuhawe na Leta ngo yagurireho umushinga we wa ’Visit Bigogwe’ wo kugaragaza indi sura y’ubwiza bw’u Rwanda binyuze mu bukeragendo bushingiye ku nka, ukorera ku musozi wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.
Uyu musozi uri mu Kagari ka Nyamirango wiswe ‘Ibere rya Bigogwe’ mu kuzirikana umukobwa witwaga Nyirabigogwe wahabaye wari ufite amabere ateze nka wo. Ugizwe n’urutare rurerure ruteye koko nk’ibere.
Uru rutare rugizwe na metero 230 z’uburebure. Byadufashe iminota 49 kugira ngo tube twageze ku gasongero kawo. Twarihuse cyane kuko bambwiye ko abandi bakoresha byibuze isaha imwe.
Uyu musozi ugira n’igice cyo kuwurira ariko hakoreshejwe imigozi, ibikunda gukorwa cyane n’abanyamahanga baba baje kuhasura.
Mu kuzamuka umusozi, mugenda muhura n’ibyatsi byinshi bya kimeza n’ibindi bimera. Byari birimo byinshi ntazi, ariko baransobanuriraga buri uko nabazaga.
Abasura Bigogwe bagira umwanya wo kwiga byinshi ku muco Nyarwanda, bibanda ahanini ku kuragira, gukama, kuvugira inka n’ibindi.
Ubu bukerarugendo bwitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi byiganjemo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Israel.
Ku wa 5 Gicurasi 2025, Karegeya yatangaje ko bitarenze muri uyu mwaka wa 2025 Sosiyete ya Ibere rya Bigogwe izaba yujuje inzu ndangamurage y’amateka ashingiye ku bworozi bw’inka ndetse amurika igishushanyo mbonera cyayo.
Iyo mishinga itanga icyizere cyo kwagura ubwo bukerarugendo bushingiye ku nka n’ibizikomakaho kuri ubu bwitabirwa n’abo hirya no hino ku Isi bagamije kureba umuco ushingiye ku nka.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Ngabo Karegeya yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza Ibere rya Bigogwe cyakomotse ku byo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga mu 2020 abona abantu bakomeje kubikunda abitangira nk’ubucuruzi mu 2021 aranabwandikisha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!