Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iyo mikino y’amahirwe ihagaritswe nyuma y’igenzura ryakozwe rigasanga hari bamwe mu bemerewe gucuruza iyo mikino ariko bakaba batubahiriza amategako n’amabwiriza.
Mu gihe kitari kirekire uyu mukino w’amahirwe wari umaze utangijwe mu Rwanda, ntiwavugwagaho rumwe, aho wari umaze guteza ibibazo bitandukanye mu miryango birimo no gusenya ingo, ndetse hakaba n’aho uteza intugunda zanaviriyemo bamwe urupfu.
Mu cyumweru gishize abagabo babiri batangarije IGIHE ko batandukanye n’abagore babo kubera Ikiryabarezi, aho uwitwa Mushimiyimana Bosco wo mu Murenge wa Gisenyi yagize ati “Ikiryabarezi cyatumaze kiri kugutandukanya n’abagore,ntugishyira amafaranga ahagaragara, abana bararutse ntibakijya ku mashuri kubera ikiryabarezi”.
Akomeza agira ati ”Ejo bundi nahaye umwana amafaranga ibihumbi bitanu agiye kugura inkweto ahura n’ikiryabarezi kirayajyana asigarana igihumbi gusa, mubajije arahanyereka nshaka kugitema abantu baramfata, nyuma nabwo umudamu wange muha amafaranga ibihumbi cumi na bitanu bya Mituelle ahura n’Ikiryabarezi kirayajyana asigarana bitanu gusa, ubu naramwirukanye yasubiye iwabo.”
Mugenzi we Hategekimana Deo we yunzemo agira ati “Umugore namuhaye amafaranga ya mituelle n’ay’iposho arangije ayajyana mu kiryabarezi, mudufashe rwose biri kwangiza ubwonko bw’abantu abakuru abato, ni ikiyobyabwenge kirenze urumogi."
Mu kwezi gushize mu Karere ka Gasabo naho umusore bamusanze mu muferege yapfuye, bamwe mu bamubonye mbere y’urupfu rwe bakaba baratangaje ko rwaba rufitanye isano n’amafaranga ibihumbi 50 yari yariye Ikiryabarezi, iyi nkuru ikaba yaratangajwe ikurikira izindi zavugaga abagiye bagurisha amasambu ngo bashore muri uwo mukino n’ibindi.
Ikiryabarezi (Slot Machine) ni icyuma ushyiramo amafaranga ugakanda ku gashushanyo wihitiyemo, maze amafaranga yawe agasohoka yabaye menshi cyangwa ukayabura.


Ibitekerezo 0