Hakizimana John ni we Munyarwanda wari usigaye ategerejweho umudali mu Mikino Olempike ya Tokyo nyuma y’uko abandi bakinnyi bane bajyanye mu Buyapani, batabigezeho nk’uko byagenze no ku bandi Banyarwanda kuva mu 1984.
Gusa, na we ntiyahiriwe kuko atasoje iri siganwa ry’ibilometero 42 mu muhanda nubwo yari mu gikundi kiyoboye mu bilometero 10 bya mbere.
Umunya-Kenya Eliud Kipchoge ni we wegukanye umudali wa Zahabu ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 38, aba umukinnyi wa mbere ubikoze muri Marathon y’Imikino Olempike kuva mu 1980.
Kipchoge w’imyaka 36, yabaye kandi umuntu wa gatatu utwaye umudali Zahabu muri Marathon mu mateka y’Imikino Olempike.
Umudali wa Feza wegukanywe n’Umuholandi Abdi Nageeye wasizwe amasegonda 20 na Kipchoge mu gihe Umubiligi Bashir Abdi yabaye uwa gatatu ahigitse Umunya-Kenya Lawrence Cherono.
Uyu mudali ni uwa kane Kipchoge yegukanye mu Mikino Olempike.
Ku wa Gatanu, Kenya yari yegukanye umudali wa Zahabu muri Marathon y’abagore yatsinzwe na Peres Jepchirchir.











Ibitekerezo 0