Ni ubutumwa yatanze mu muhango wo gutanga impamyabumenyi mu Ishuri Rikuru rya tekinike, imyuga n’Ubumenyingiro Rwanda Polytechnic, yari ibaye ku nshuro ya cyenda, kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva, yagaragaje ko abahawe impamyabumenyi muri porogaramu zitandukanye 3553 bitezweho byinshi kandi abashimira umwete bagaragaje.

Ati “Mwarakoze cyane, kwigana umwete amasomo kandi mukayatsinda. Uyu munsi muhesheje ishema imiryango yanyu ndetse n’Igihugu cyababyaye. Igihugu kibitezeho gutanga umusanzu wanyu mu rugendo rw’iterambere dukomeje.”

Yanagaragaje ko icyerekezo cy’iterambere ry’Igihugu cya 2050 gisaba ko guverinoma y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere tekinike, imyuga n’ubumenyingiro.

Ati “Nk’uko mubizi, Igihugu cyacu gifite Icyerekezo cy’iterambere cya 2050. Kugira ngo tubashe kugera ku ntego twiyemeje muri icyo Cyerekezo tugomba kongera imbaraga mu mashuri y’imyuga na tekiniki kuko afite uruhare mu iterambere ry’inzego zitandukanye z’Igihugu cyacu. Twese turabizi ko ubumenyingiro butangirwa muri aya mashuri bufasha Igihugu guteza imbere ibikorwaremezo, inganda, kandi bugira uruhare mu guhanga imirimo mishya ndetse no mu bindi byiciro by’ubukungu.”

Yongeyeho ati “Mu gihe inganda zikomeza gutera imbere ndetse hakavuka ikoranabuhanga rishya, twizeye ko Polytechnic y'u Rwanda ndetse n’uburezi bwacu muri rusange bizakomeza kugendana n’igihe no gutanga ibisubizo ku bibazo Igihugu gifite.”

Yakomeje yizeza ko u Rwanda, ruzakomeza gushyigikira Rwanda Polytechnic no kuyongerera ubushobozi n’ibikoresho bikenewe kugira ngo ishobore kuzuza neza inshingano yahawe.

Umunyeshuri wavuze ahagarariye abandi, Dushimimana Marc, yagaragaje ko biteguye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu asaba bagenzi be kubyaza umusaruro amahirwe bafite n’ubumenyi bahawe.

Yerekanye ko bamwe mu banyeshuri barangije bafite ibitekerezo n’imishinga bishobora kuzana ibisubizo kuri sosiyete.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. Mucyo Sylvie, yeretse abanyeshuri barangije ayo masomo ko icyerekezo cy’igihugu kizashingira ku bumenyingiro n’udushya bifitemo.

Ati “Icyerekezo cy’u Rwanda mu iterambere kizashingira ku bumenyingiro n’ibishya mufite. Tubafitiye icyizere cyinshi, murasabwa gutanga umusanzu ufatika mu kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.”

Yabashishikarije gukoresha ubumenyi bahawe mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete, gukorera imiryango n’igihugu muri rusange, bakorana indangagaciro nzima no gukora umurimo unoze.

Yanabasabye kandi gukomeza gushyira imbaraga mu kwiyungura ubumenyi bushya, kuba abanyamwete mu guhanga ibishya no kugira impinduka nziza.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere amashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere amashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro
Ababyeyi bashimiwe ku mwanya wabo n'ubufasha bahaye abanyeshuri mu rugendo rwabo
Ababyeyi bashimiwe ku mwanya wabo n'ubufasha bahaye abanyeshuri mu rugendo rwabo
RP yashyize abarenga 3500 ku isoko ry’umurimo
RP yashyize abarenga 3500 ku isoko ry’umurimo
Abanyeshuri bagaragaje ko biteguye guhangana ku isoko ry'umurimo
Abanyeshuri bagaragaje ko biteguye guhangana ku isoko ry'umurimo