Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza, yataye muri yombi abaturage 43 bahawe izina rya 'imparata' bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, kwangiza ibidukikije no kurandura imyaka y’abaturage.
Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya bamwe mu bakora irondo ry'umwuga mu Mujyi wa Kigali, bari gufata umwe mu bakora ubucuruzi bw’akajagari butemewe.
Ubuyobozi bwa Koperative COOPIRIKI Cyunuzi ihinga umuceri mu gishanga kiri hagati y’Akarere ka Kirehe na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, bwasabye Minisitiri by'Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, kubafasha kwishyuza umwenda wa miliyoni 64 Frw baberewemo kuva mu 2019.
Abana batatu bahiriye mu nzu, bagejejwe kwa muganga, umwe ahita apfa, bitewe n'inkongi y'umuriro Polisi yavuze ko yatewe n’amashanyarazi.
Miliyoni 25 z’ama-Euro zigiye gukoreshwa mu gutanga inguzanyo zitagira ingwate ku bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse by’umwihariko abagore n’urubyiruko binyuze mu bufatanye I&M Bank Rwanda Plc yagiranye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).
Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ikigo gikorera ku rwego rwa Afurika cyiswe ‘AISCA (AI Skills and Compute Africa Foundation)’, kigamije gufasha urubyiruko gukora ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, rirufasha gukemura ibibazo bihari muri sosiyete.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinee, Mamadi Doumbouya uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2026, bagaruka ku gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’izindi ngingo impande zombi zihuriyeho n’ubucuruzi n’ishoramari.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD Plc) yagiranye amasezerano na Cassa Depositi e Prestiti (CDP) ya miliyoni 30 z’Amayero [arenga miliyari 51,1 Frw] agamije guteza imbere imishinga irengera ibidukikije harimo ingufu z’amashanyarazi zitangiza ibidukikije, guteza imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Nsengiyumva Justin yakiriye mugenzi we wa Côte d’Ivoire Robert Beugré Mambé bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu nzego zitandukanye ibihugu byombi bifatanyamo.
Abayobozi n’abakozi ba Sosiyete y’Ubwishingizi, MUA Insurance Rwanda, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babwirwa ko niba abayikoze barahereye kera bayitegura kugeza bayishyize mu bikorwa, ari umukoro w’ab’ubu cyane cyane urubyiruko wo kwiga amateka yayo mu gutegura u Rwanda rw’ejo ruzira amacakubiri.
Abayobozi n’abakozi ba Salvo Grima Group na Salvo Grima Rwanda imenyerewe mu bucuruzi mu gihugu, basuye Urwibutso rwa Ntarama ruruhukiyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruherereye mu Karere ka Bugesera, biyemeza gukomeza gushyira hamwe no gusigasira amateka.
Ikigo cy’ubukerarugendo cyo mu Birwa bya Maurice cya The Lux Collective kigiye gucunga hoteli ebyiri zirimo Cleo Lake Kivu Hotel yo mu Karere ka Karongi ku Kiyaga cya Kivu na Akagera Game Lodge ibarizwa muri Pariki ya Akagera.
Perezida wa Tanzaia, Samia Suluhu Hassan, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bazitabira inama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire igiye kubera i Kigali.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ibihembo byo guhemba ibihangano by’abahanzi, abanyarwenya, ubutumwa bwiza, abakora imivugo bakoreshejwe cyane muri gahunda ya CallerTunez.
Guhera kuri uyu wa Gatanu, abakoresha imodoka za Volkswagen mu ngendo zitandukanye mu buryo bwa Move Ride bazamuriwe igiciro cy’urugendo ku rugero rwa 20% kuri kilometero, kubera ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, ku bufatanye n’Akarere ka Musanze bari kubaka ikimoteri kizuzura gitwaye miliyari 4,5 Frw, kikazajya cyakira imyanda yose yo muri aka karere irimo iyo mu musarani ndetse n’ibishingwe, kikabikoramo ifumbire, ibicanwa bya Briquet n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Eugène Nkubito, yasabye urubyiruko rwifuza gutanga umusanzu mu gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho no kubyongera, kwirinda kunywa urumogi no guta ishuri.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA), cyashyikirije inzu ebyiri kimaze iminsi gisanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kubaremera icyizere no kubashajisha neza.
Spiro, Sosiyete ya mbere muri Afurika ngari ikora moto zikoresha amashanyarazi na Entrepreneurial Solutions Partners (ESP), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gushyigikira abagore kugira ngo babone moto, babashe kuba ba rwiyemezamirimo.
Umuryango utari uwa Leta w'Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust, watangije umushinga w’ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kwibuka amazina y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.