Ibi byavugiwe mu nama yahuje BK n'abagore bakora ubucuruzi butandukanye muri Kigali ku wa 2 Ukwakira 2024.

Inguzanyo z'Abagore ni inguzanyo itagira ingwate ihabwa abagore bakora ubucuruzi ngo bagure ibikorwa binyuze mu kugura ibikoresho cyangwa kongera igishoro.

Abayemerewe ni abamaze umwaka bakora kandi bafite ubucuruzi bwanditse mu mazina yabo. Ikindi kirebwaho ni imikorere ya konti z’uyisaba mu guhererekanya amafaranga haba muri banki cyangwa anyuzwa kuri telefone ngendanwa.

Iyi nguzanyo yishyurwa mu gihe cy'imyaka ibiri ku nyungu nto ku mwaka kandi inyungu ibarwa ku yo uwayifashe asigaje kwishyura uko agabanuka na yo ukaba ntoya.

Muri iyo nama BK yasobanuye byimbitse uko Inguzanyo z'Abagore zitangwa ndetse hakirwa n'ibitekerezo by'abagore byatuma imikoranire na bo irushaho kunoga.

Abagore bagaragaje imbogamizi zijyanye no gukora business zanditse ku bandi cyangwa zifite bimwe mu byangombwa bitari mu mazina yabo.

Abakozi ba BK babasobanuriye ko bagomba gutera intambwe yo kugira business mu mazina yabo ariko babasezeranya kwiga ku bindi byifuzo bagaragaje nko guha iyo nguzanyo amatsinda n'amakoperative y’abagore.

Mukamwezi Anitha ukora ubucuruzi bw’imyambaro ya siporo yavuze ko BK yamufashije kwagura ubucuruzi bwe binyuze mu nguzanyo yageneye abagore ubu akaba asigaye ajya kurangura hanze y’Igihugu.

Yavuze ko yabanje kwaka muri BK inguzanyo ya miliyoni eshanu z’amanyarwanda abasha kugura inzu n’imodoka ndetse n’ubucuruzi bwe buraguka. Ibyo ngo byaje gutuma atinyuka kwaka indi nguzanyo ya kabiri muri nguzanyo z'abagore.

Yagize ati “Natinyaga ibintu by’inguzanyo barayivugaga nkumva cyamunara ariko menye inguzanyo BK yageneye abagore ndagerageza ngo ndebe. Narakoraga ariko ntaratinyuka kurangura hanze y’Igihugu. Nahereye ku nguzanyo ya miliyoni eshanu nzishyura neza mbona n’inyungu nyinshi. Ubu natse n’izindi miliyoni 15 Frw kandi ndi kuzishyura neza”.

Mukamwezi yashishikarije abagore bagenzi be gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari kuko bifasha gutera intambwe mu byo basanzwe bakora.

Mukamurenzi Jeanette umaze imyaka 15 akorana na BK yavuze ko yishimiye cyane inguzanyo y'abagore kuko imbogamizi zose ku bagore bakora business bazikuyeho bityo akaba yiteguye kuyaka akagura ibyo akora.

Mukunzi Darius ukuriye ishami ry’ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri BK, yavuze ko iyi nguzanyo yakorewe abagore by’umwihariko kugira ngo na bo batinyuke gukorana n’ibigo by’imari batere imbere.

Ati “Iyi nguzanyo igenewe abagore by’umwihariko hari abataramenyaga amakuru ku by’inguzanyo zitangirwa muri banki. Iyi nguzanyo twarayiteguye kugira ngo tubegere mu kuzamura ubucuruzi bwabo”.

Mukunzi yakomeje avuga ko umuhate BK ishyira mu kwegereza serivise bose ugenda ugira akamaro kuko nk’abagore bamaze gutinyuka bigaragara.

Ati “Bamwe bagiye batanga ubuhamya ko batinyaga kwegera amabanki ariko gahunda za BK zatumye batangira gukorana n’amabanki bava ku rwego rumwe bajya ku rundi. Nk’uwacuruzaga arangura mu Rwanda cyangwa mu Karere yatangiye kujya kurangura mu Bushinwa na za Dubai. Hari impinduka nziza biri kugira mu muryango mugari kuko iyo ufashije umugore uba ufashije abandi bantu benshi gutera imbere”.

Iyi nguzanyo yafunguriwe mu ishami rya BK rya Rusizi muri Kamena 2024 ubu ikaba iboneka mu mashami yayo 16 akurikira, harimo atandatu yo muri Kigali ariko gahunda ni uko izagera mu mashami ya BK yose. Ayo mashami ya BK n'ayo: Ku cyicaro gikuru cya BK mu mugi, ku ishami rishinzwe ubucuruzi riherereye muri CHIC (SME Center), ku Gisozi, Giporoso, Gicumbi, Huye, Kicukiro, Kimironko, Kayonza, Kibungo, Nyagatare, Muhanga, Musanze, Remera ndetse na Rusizi.

Mukunzi Darius ukuriye ishami ry’ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri BK, yavuze ko iyi nguzanyo yakorewe abagore by’umwihariko kugira ngo na bo batinyuke gukorana n’ibigo by’imari batere imbere
Mukunzi Darius ukuriye ishami ry’ubucuruzi buto n’ubuciriritse muri BK, yavuze ko iyi nguzanyo yakorewe abagore by’umwihariko kugira ngo na bo batinyuke gukorana n’ibigo by’imari batere imbere
Mukamwezi Anitha ukora ubucuruzi bw’imyambaro ya siporo yavuze ko BK yamufashije kwagura ubucuruzi bwe binyuze mu nguzanyo yageneye abagore ubu akaba asigaye ajya kurangura hanze y’Igihugu
Mukamwezi Anitha ukora ubucuruzi bw’imyambaro ya siporo yavuze ko BK yamufashije kwagura ubucuruzi bwe binyuze mu nguzanyo yageneye abagore ubu akaba asigaye ajya kurangura hanze y’Igihugu
Mukamurenzi Jeanette umaze imyaka 15 akorana na BK yavuze ko yishimiye cyane inguzanyo yahwe kuko imbogamizi zose ku bagore bakora business bazikuyeho
Mukamurenzi Jeanette umaze imyaka 15 akorana na BK yavuze ko yishimiye cyane inguzanyo yahwe kuko imbogamizi zose ku bagore bakora business bazikuyeho