Yabigarutseho ku wa 18 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu, cyibanze ku ngaruka zishobora gukurikiraho nyuma y'ishingwa ry'umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC.
Uyu mutwe wa politiki n'igisirikare, washinzwe ku wa 12 Ukwakira 2026, wasimbuye ihuriro rya AFC/M23 rimaze igihe rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko Perezida Tshisekedi yagize uruhare mu gutuma Kabila ava mu gihugu, ariko ko no mu gihe yari hanze yacyo yakomeje gushyirwaho igitutu, kugeza ubwo ahitamo kwinjira mu rugamba rwa politiki n'urwa gisirikare.
Ati “Kabila baramusunitse bamujyana mu nguni, ha handi ubona nta gisubizo gisigaye. Uruhande Kabila yafashe ni Tshisekedi warugizemo uruhare kuko ni we wamusunitse kandi Kabila ni umuntu wabuze byose agera ubwo akatirwa urwo gupfa. Yafashe icyemezo cyo kujya mu ntambara ya politiki n'iya gisirikare nk'udafite icyo ahomba kuko ibyo yagombaga gutakaza byose yarabitakaje.”
Ku wa 30 Nzeri 2025, urukiko rukuru rwa gisirikare rwa RDC rwakatiye Kabila igihano cy'urupfu adahari, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ubugambanyi n'ibyaha by'intambara.
Senateri Uwizeyimana yavuze ko nubwo Kabila yakomeje gushyirwaho igitutu n'ubutegetsi bwa Kinshasa, agifite ubushobozi bw'amafaranga n'imikoranire n'abantu bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Asanga icyo yari abuze ari ingabo, none akaba yazibonye binyuze mu kwiyunga n'abari bagize AFC/M23.
Ati “Ingabo Kabila yari afite ni iza RDC, ni zo Tshisekedi yakomerejeho bamwe agenda abakuramo. Ni we muntu nabonye umaze gufunga abajenerali barenga 56.”
Yagaragaje ko kuba Kabila yiyunze n’iyahoze ari M23 ari inyungu ku mpande zombi, kuko abonye ingabo zo gushyigikira urugamba rwe, mu gihe na bo bungutse umunyapolitiki ufite ubunararibonye n'ijambo rikomeye muri RDC.
Ati “Ku rwego rwa politiki nta muntu ufite imbaraga zingana n'iza Kabila. Nta n'ahazaza ha RDC mbona atarimo kandi M23 yungutse umuntu w'ibiro byinshi.”
Tshisekedi ashobora kwisanga ku meza y'ibiganiro na Kabila
Senateri Uwizeyimana yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye Perezida Tshisekedi ashobora guhura na byo, ari ugusanga agomba kugirana ibiganiro na Kabila, nyamara ubutegetsi bwe bwaramufataga nk'umuntu udakwiye kugira uruhare mu biganiro bya politiki.
Asanga ishingwa rya FRN rishobora gutuma ibiganiro by'amahoro bya Doha, byahuzaga Leta ya RDC na AFC/M23, bisaba kongera gusuzumwa bitewe n'impinduka zabaye mu buyobozi bw'uruhande rurwanya Leta.
Ati “Hari ibiganiro bya Doha bigikomeje kandi ntibivuze kuba ari AFC/M23 babigiranaga ubwo bihise byimukira kuri FRN. Birasaba kongera kwigwaho ntibizahita byikora kuko bariya si Leta ngo barakomerezaho. Ikindi ni uko Tshisekedi yakuye Kabila mu bantu bose bashobora kuganira kandi Kabila ubu ni umuyobozi wa FRN. Tshisekedi yabyemera atabyemera Kabila bazaganira ku neza cyangwa ku muriro.”
Mu itangazo ryo ku wa 14 Ukwakira 2026, FRN yatangaje ko isimbuye AFC/M23 mu nshingano n'amasezerano yari yarinjiyemo, harimo n'ibijyanye n'ibiganiro by'amahoro bya Doha.
Senateri Uwizeyimana asanga Kabila ashobora kuzifashisha umwanya afite muri FRN kugira ngo ashyireho ibisabwa mbere yo kwinjira mu biganiro na Leta ya Kinshasa.
Muri ibyo, avuga ko hashobora kuba harimo gusaba ko igihano cy'urupfu yakatiwe, kimwe n'ibindi bihano byafatiwe abo bafatanyije kuyobora FRN, bivanwaho.
Ese intego za M23 zishobora guhinduka?
Nubwo Senateri Uwizeyimana abona ko kwiyunga kwa Kabila na AFC/M23 byongereye imbaraga uruhande rurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, asanga bishobora no guteza impaka ku cyerekezo cy'urugamba rwabo.
Yavuze ko M23 yatangiye ivuga ko iharanira uburenganzira bw'abaturage bavuga ko bakorerwa ivangura mu gihugu cyabo, ariko ko kwinjira kwa Kabila muri uru rugamba bishobora gutuma intego zarwo zaguka zikagera no ku gukuraho ubutegetsi buriho.
Ati “Ibyo M23 yatangiye isaba byo guharanira uburenganzira bamburwa ku butaka bwabo bishobora kuba bitarahindutse. Ariko uyu munsi hari bamwe muri bo bavuga bati ‘Twagiye i Kinshasa baraturegera bakajya badushyira mu ngabo bakongera bakadutoteza’, baribaza bati ‘Turashaka gusubira i Kinshasa gukora iki?’”
Yakomeje agaragaza ko Kabila ashobora kuba afite imyumvire itandukanye ku buryo ikibazo cya RDC gikwiye gukemurwa.
Ati “Kabila nubwo ntamutekerereje ashobora kubabwira ati ‘Kuki twizirika hano n'ubundi ikibazo kiri i Kinshasa? Hari umuntu uzakomeza akagura intwaro akaturasaho. Nimureke ikibazo tujye kugikemurira aho kiri.’”
Senateri Uwizeyimana asanga iyo myumvire ishobora guhindura icyerekezo cy'urugamba M23 yatangiriyeho, rukava ku guharanira uburenganzira bw'abaturage rukerekeza ku rugamba rwo guhindura ubutegetsi bwa RDC.
Yavuze ko ibyo byaba ari impinduka ikomeye, kuko byatuma intambara yari isanzwe isobanurwa nk'iyo guharanira uburenganzira bw'abaturage, ifatwa nk'iyari igamije kurwanira ubutegetsi kuva mu ntangiriro.
Kabila na we ashobora gutakarizwa icyizere
Ku rundi ruhande, Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko kwiyunga kwa Kabila n'imitwe yitwaje intwaro bishobora kumugiraho ingaruka mu rwego rwa politiki, cyane cyane ku Banye-Congo bashobora kwibaza impamvu uwabaye Perezida w'igihugu imyaka 18 yahisemo gufatanya n'abo yahoze arwanya.
Yavuze ko bamwe bashobora kwibaza icyo Kabila agiye gukorera RDC afatanyije n'imitwe yitwaje intwaro, nyamara ataragikoze mu myaka yose yamaze ku butegetsi.
Asanga icyemezo Kabila yafashe cyo kwifatanya n'aba barwanyi gishobora kuba ari yo mahitamo yari asigaranye, nyuma y'igitutu yari amaze igihe ashyirwaho n'ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Senateri Uwizeyimana yanavuze ko kuba Kabila yarahisemo kwiyunga n'abo yahoze arwanya bidakwiye gutungurana cyane, kuko muri politiki nta mwanzi cyangwa inshuti ihoraho, ahubwo habaho inyungu zihuriza abantu hamwe cyangwa zikabatandukanya.






Ibitekerezo 0