Mu itangazo BNR yashyize hanze ku wa 6 Gashyantare 2026, yavuze ko hakomeje kugaragara imikoreshereze idahwitse y'Amafaranga y'u Rwanda, aho inoti n'ibiceri bikoreshwa mu gufunga indabo zitangwa nk'impano n'ibindi bikorwa bijyanye no gutaka, gutegura cyangwa kurimbisha.
BNR yavuze ko ibyo bikorwa n'abatunganya indabo, abacuruzi, abategura ibirori, abanyabugeni, abategura impano ndetse n'abakiliya babo, aho usanga inoti zihinahinwa, zigapfundikanywa, zigaterwamo utwuma dufatanya impapuro mu rwego rwo kugira ngo amafaranga atangwe nk'impano mu birori no mu mihango itandukanye.
Igaragaza ko ibikorwa nk’ibyo bihungabanya icyizere ifaranga ry'u Rwanda rifitiwe cyane cyane inoti, iyo zangiritse bigatuma zikurwa ku isoko ndetse zigasimbuzwa imburagihe bityo bigatuma habaho ibihombo bitari ngombwa.
Iti “Birayangiza bikayatera ubusembwa bukabije bityo hakabaho ingorane mu bikorwa bijyanye by'ikoranabuhanga byifashishwa mu kubara amafaranga ndetse n’imashini koranabuhanga zibika zikanabikuzwaho amafaranga zizwi nka ATMS, kandi ari bumwe mu buryo bw'ingenzi bwo gukwirakwiza amafaranga mu gihugu.”
BNR yibukije abantu ko gufata neza amafaranga bizamura icyizere cy’ifaranga ry’ u Rwanda, iti “Inoti n'ibiceri bikozwe mu bikoresho biramba, bikagira kandi n’ibibiranga bibiha umutekano kugira ngo amafaranga atiganwa, hagamijwe kurinda igihe azamara akoreshwa, kuzamura icyizere ifaranga ry'u Rwanda rifitiwe n'abaturage no gushyigikira ukutajegajega k'ubukungu bw'u Rwanda.”
BNR yongeye kwibutsa abantu bose muri rusange, ko umuntu wese wangiza amafaranga aba akoze icyaha gihanwa hakurikijwe Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.



Ibitekerezo 0