Ibi byatangajwe kuri uyu wa 15 Mutarama 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’imikoranire ihuriweho n’inzego za leta n’iz’abikorera mu kunoza ituburwa n’ikwirakwizwa ry’imbuto zikorewe mu Rwanda.
Ni gahunda yahuriranye no kwizihiza imyaka 10 NSAR imaze ikorera mu Rwanda ibyo guteza imbere ubuhinzi.
Kugeza ubu, imbuto z’imboga zikoreshwa mu Rwanda zitumizwa mu mahanga, ahanini bitewe n’uko ikirere cyarwo nta bushobozi gifite bwo kwihanganira ubutubuzi bwazo mu buryo bworoshye.
Umuyobozi Mukuru wa NSAR, Namuhoranye Innocent, yavuze ko nubwo imbuto z’imboga nyinshi zitumizwa mu muhanga, bidahungabanya umusaruro wazo kandi byagaragaje ko bikorewe mu Rwanda byaba bihenze cyane.
Yagize ati “Ntabwo imbuto zose zatuburirwa mu Rwanda, kuko niba hari aho ibangurira risaba ubukonje buri munsi ya dogere 5°C, izo ntabwo zatuburirwa hano, ibihugu bitubura imbuto z’imboga ni Afurika y’Epfo, nkeya ziva muri Tanzania, Amerika n’u Burayi kuko ni byo bifite ikirere gishobora kwihanganira ituburwa ryazo. Ikindi ziba zihenze cyane ariko zigatanga umusaruro bituma abazigura nta mbogamizi bahura na zo.”
Ku bijyanye n’icyitezwe muri iyi gahunda y’imikoranire izarangira mu 2030, Namuhoranye yavuze ko bazifashisha abafatanyabikorwa mu kongera ubwiza bw’imbuto ku buryo zizajya zigurishwa no hanze y’Igihugu.
Ati “Turashaka kongera ubwiza bw’imbuto dutubura, ku buryo zizajya zinagurishwa hanze, icyerekana ko imbuto ari nziza n’umusaruro uzivamo, ndetse no kuba zemejwe n’ibigo mpuzamahanga by’ubuziranenge (…), ibyo kandi bizagerwaho kuko dushyize hamwe.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha mu kongera ishoramari mu buhinzi, ndetse hashyirweho n’uburyo bunoze bwo kugeza imbuto ku bahinzi.
Ati “Imbuto n’iyo nkingi ya mwamba yo kubona ibiryo, ndetse bizanazamura n’ubucuruzi bwazo ku isoko mpuzamahanga.”
Kuva mu 2018 u Rwanda rwatangiye kugerageza gutubura imbuto zarwo, kuko hafi ya zose zakenerwaga n’abahinzi zatumizwaga hanze.
Rwashoboraga nko gutumiza imbuto y’ibinyampeke nk’ibigori, ingano na soya bigera kuri toni ibihumbi 3000, ibyatwaraga agera kuri miliyari 5 Frw buri mwaka.
Kuri ubu binyuze mu bigo bisaga 30 bizitubura mu gihugu hose, u Rwanda rwabashije guhaza isoko ry’imbuto y’ibinyampeke ikenewe.
Nubwo iz’imboga zigitumizwa hanze ntibyahungabanyije umusaruro wazo kuko mu myaka itanu ishize amafaranga ava mu zoherejwe mu mahanga yikubye kane, agera kuri miliyari 78.48 Frw mu 2024/25.








Ibitekerezo 0