Iyi myitwarire ya Hariana Veras umaze igihe ashinjwa gukorera mu kwaha kwa Leta ya Kinshasa yagarutswe na Amb. Mutaboba mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Ni ubutumwa bugaruka ku cyo uyu munyamakuru yise filime mbarankuru igaruka ku buryo ibintu byifashe muri RDC nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro n’u Rwanda, mu muhango wabereye i Washington D.C.
Nk’uko asanzwe abikora, muri iyi filime Hariana Veras yongeye gushinja u Rwanda gufasha ihuriro rya AFC/M23, avuga ko “yarenze ku masezerano ya Washington D.C, afata umujyi wa Uvira.”
Mu ngendo zose uyu mugore yakoze, yagaragaje aherekejwe n’igisirikare cya RDC (FARDC) ndetse hari n’aho umwe mu basirikare bakuru agaragara amuterera isaluti, bamufungurira imiryango n’ibindi bigaragaza ko koko yari umushyitsi w’iki gihugu, aho kujyanwa n’akazi ke ko gukora itangazamakuru.
Mu byo atangaza byose, Hariana Veras yumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda, arugaragaza nka nyirabayazana w’ibibazo biri muri RDC. Ntacyo avuga ku bwicanyi ingabo z’iki gihugu n’iz’u Burundi bikomeje gukorera Abanyamulenge n’Abanye-Congo b’Abatutsi.
Iyi myitwarire ya Hariana Hariana Veras yanenzwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo na Ambasaderi Mutaboba, wagaragaje ko mu byo uyu mugore ashyira imbere hatarimo ubunyamwuga, ahubwo aha agaciro umubano bwite afitanye na Tshisekedi.
Ati “Hariana aryoherwa no guhoberwa na Tshisekedi bikorewe mu ruhame cyangwa mu bwihisho, ubundi ubuzima bugakomeza. Ubunyamakuru bw’umwuga buza inyuma mu bimuhangayikisha igihe cyose abonye icyo ashaka. Ni he Isi iganisha abantu beza mu gihe bakikijwe n’abantu nk’aba.”
Hariana enjoys US, public and private hugs and kisses from Tshisekedi and life goes on. Professional journalism is the least of her concerns for as long as she has what she is after. Where is the world leading good people if surrounded by such people? Doomed….if not addressed. https://t.co/8Icw0zAaKe
— Amb. Joseph Mutaboba (@MutabobaJoseph) April 13, 2026
Benshi batangiye kwibaza ku mubano wa Tshisekedi n’uyu munyamakuru mu ntagiriro za 2026 ubwo uyu mukuru w’igihugu yitabiraga amasengesho yo gusengera Amerika.
Ubwo Tshisekedi yari asohotse mu cyumba cy’inama, Veras wari ufashe micro ya Televiziyo ya Angola (TPA) n’iya RDC (RTNC), yazamuye ikiganza asuhuza uyu Mukuru w’Igihugu n’urugwiro rwinshi.
Tshisekedi wihutaga yamukubise ijisho, ahita ava mu murongo w’abandi bayobozi bari bavanye muri iyi nama, amusanga aho yari ahagaze hamwe n’abandi banyamakuru, aramuhobera, bahuza umusaya, imyitwarire benshi bemeza ko itari ikwiriye kuri Perezida.
Icyakurikiyeho ni ukumutunga micro ya TPA na RTNC, Tshisekedi aganira na Véras by’akanya gato mbere y’uko uyu Mukuru w’Igihugu akomeza urugendo.
Veras afite imyaka 42, akomoka muri Angola ndetse yanigeze gukorera televiziyo y’iki gihugu, TPA (Televisão Pública de Angola). Mbere yakoreshaga micro ye yumvikanisha ijwi rya Afurika, akanabishimirwa, ariko ibyo byahindutse mu ntangiriro za 2025, ubwo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yatangiraga gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumufasha guhagarika intambara yo mu gihugu cye.
Kuva muri Mata 2025, Veras ntakita ku bibazo byugarije ibindi bihugu bya Afurika nka Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia n’ibihugu byo muri Sahel byugarijwe n’umutekano muke, nyamara yitwa ko ari umunyamakuru ukurikiranira hafi ibibazo byo ku mugabane wose. Ubutumwa bwe ku mbuga nka X na YouTube buhora ari “RDC, RDC, RDC!”
Igiteye impungenge kurushaho ni uko mu gushyigikira ubu bukangurambaga, Veras yatangiye gukwirakwiza ubutumwa bw’abarwanya Leta y’u Rwanda bamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, baba Abanyarwanda baba mu mahanga cyangwa se abo mu karere, bishimangira ko ikibi cyose kivuga u Rwanda acyakira neza.






Ibitekerezo 0