Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu ni bwo indege yari itwaye Etienne Tshisekedi yasesekaye i Kinshasa, aho yakiriwe n’imbaga y’abantu bagera mu bihumbi icumi nubwo 57 bonyine ari bo bemerewe kwinjira imbere mu kibuga cy’indege.
Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) dukesha iyi nkuru itangaza ko mbere y’uko Etienne Tshisekedi agera muri RDC, hari habanje gukwizwa ibihuha byavugaga ko ashobora gutinda ndetse cyane, ariko ngo yahageze saa munani n’iminota mike nk’uko byari biteganyijwe.
Muri Kanama 2014 nibwo Etienne Tshisekedi yajyanywe mu Bubiligi agiye kuvurizwayo, ahita ahafatira n’ikiruhuko n’ubwo atigeze ahagarika ibikorwa bye bya Politiki nk’umuyobozi w’ishyaka UDPS ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri RDC.
Bamwe mu barwanashyaka ba UDPS batangaza ko kugaruka kwa Tshisekedi ari intangiriro y’impinduka mu mitegekerwe ya RDC, aho biteze ko hagiye guhita hatangira ibiganiro bidaheza, haganirwa ku ngingo ivuga ko Joseph Kabila nasoza manda ye azahita arekura ubutegetsi.
Tshisekedi w'imyaka 83, yayoboye ku myanya itandukanye ubwo RDC (Icyo gihe yari Zaire) yayoborwaga na Mobutu Sese Seko.
Nubwo yari muri guverinoma ya Mobutu, ntibyamujije kumurwanya no kumunenga ndetse ni umwe mu banyapoltiki bayoboye imyigaragambyo imwamagana.
Muri 2011, Tshisekedi yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ahanganye na Joseph Kabila, biza gutangazwa ko yatsinzwe ariko we avuga ko yatsinze ndetse anarahirira iwe mu rugo nka Perezida wa RDC.
Icyo gihe Kabila yashyizeho abashinzwe umutekano mu nzira no mu kayira kerekeza kwa Tshisekedi.


Ibitekerezo 0