Ni abaturage bagize kimwe cya kane cya miliyoni 100 zituye Congo yose.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa FAO, Beth Bechdol yatangaje ko iyo nzara ituruka ku bibazo byinshi birimo n’amakimbirane ashingiye ku ntambara, yatumye benshi bava mu byabo.
Nubwo intambara iri ku isonga mu byatumye abugarijwe n’inzara biyongera, Beth yagaragaje ko hari n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga mu baturage.
FAO yatangaje ko yatangije imishinga itandukanye yihutirwa kugira ngo abaturage bavuye mu byabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyefo babone ibyo kurya binyuze mu kubyihingira aho kubihabwa gusa.



Ibitekerezo 0