East African Monitor, dukesha iyi nkuru,yatangaje ko nyuma y’umunsi umwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangaje ko bateganya imyigaragambyo kuwa 1 Nzeli uyu mwaka, Perezida Magufuli yabihanije ababwira ko uzahirahira azafatirwa ingamba zizira imbabazi.

Perezida Magufuli yagize ati “Ntimungerageze. Sinshaka imvururu muri iki gihugu. Nzahangana n’uwo ari wese uzateza imvururu, kandi nta mbabazi na nkeya azagirirwa.”

Kuwa kane w’icyumweru gishize ni bwo ishyaka, CHADEMA, rya mbere mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ko rigomba gukora imyigaragambyo mu gihugu hose, ryamagana ibikorwa bya Perezida Magufuri kuva yatorerwa kuba Umukuru w’igihugu.

Iryo shyaka ritangaza ko ritazakangwa n’ibyatangajwe na Perezida Magufuli, aho umuyobozi waryo, Freeman Mbowe, yagize ati “Tuzakora iyo myigaragambyo tutitaye ku mategeko yatangwa na Polisi cyangwa na Perezida.”

Ibi bije bikurikira indi myigaragambyo yabaye muri Kamena, aho inzego z’umutekano zifashishije ibyuka biryana mu maso ngo bitatanye ikivunge cy’abigaragambyaga.

Kuwa 5 Ukwakira uyu mwaka ni bwo Perezida Magufuli azaba yizihiza umwaka wa mbere muri manda yatorewe nk’Umukuru w’igihugu.

Ukwezi kwe kwa mbere kwaranzwe n’amashagaga nko kwirukana bamwe mu bakozi nta nteguza, byanatumye bimwe mu bihugu by’iburayi bivuga ko yaba ari we ugiye kuba umusemburo utanga icyizere mu iyimakazwa rya Demokarasi mu bakuru b’ibihugu bya Afurika.

Gusa ibyo byakurikiwe n’imvugo zimujora zakoreshwaga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bamushinja kubangamira demokarasi, guhagarika itangazwa ry’impaka mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, no kwirukana abayobozi uko yishakiye.

Perezida Magufuli yaburiye abashaka kwigaragambya ngo babireke
Perezida Magufuli yaburiye abashaka kwigaragambya ngo babireke