Urubanza rw’abashinjwa urupfu rwa Lt.Gen.Adolphe Nshimirimana rwatangiye kuburanishwa, ariko rusubikwa mbere y’uko rutangira kuburanishwa mu mizi.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kanama, Urukiko rwisumbuye rwa Bujumbura rwatangiye kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo abantu umunani, bose bashinjwa ibyaha byo kwica Lt.Gen.Nshimirimana wahoze akuriye urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cy’u Burundi.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abaregwa bose uko ari umunani (8) bitabye bunganiwe n’abavoka babiri.
Ubwo Urukiko rwatangiraga kuburanisha urwo rubanza, abunganira abaregwa barumenyesheje ko batiteguye kuburana, ahubwo basaba kongererwa umwanya kugirango babashe gutegura neza idosiye.
Uretse kuba abavoka batarabashije gutegura neza dosiye, abaregwa nabo basabye umwanya wo gutangira gushaka abatangabuhamya bazabashinjura.
Urubanza rwahise rusubikwa, rwimurirwa ku itariki itahise itangazwa.
Lt.Gen.Nshimirimana yishwe ku itariki 2 Kanama, ubwo imodoka yari arimo yaraswaga igisasu cya roketi muri Komini Kamenge.
Kuva mu Ugushyingo 2014, Nshimirimana yari umukozi mu biro by’umukuru w’igihugu nk’umujyanama wa Perezida Nkurunziza nyuma y’imyaka isaga 10 yari amaze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi.





Ibitekerezo 0