Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Pierre Claver Mbonimpa yari atashye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ageze ahitwa Kukanga mu Kinama, araswa n’umuntu utamenyekanye wari kuri moto.
Uwo muyobozi wa Sosiyete sivili akaba impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bwa muntu, yahise ajyanwa mu cyumba cy’indembe mu ivuriro rya Bujumbure (Polyclinique Centrale de Bujumbura).
Pierre Claver Mbonimpa ni Umuyobozi wa APRODH, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwabafungwa n’abagororwa by’umwihariko.
Sosiyete sivili mu Burundi yatangaje ko kuva ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015, hari hatangiye guhwihwiswa ko Mbonimpa ashobora kwicwa, ibi bikaba byatumye basaba inzego z’umutekano kurushaho gucunga umutekano we, kuko ngo abagerageje kumwivugana bashobora kumusanga no mu bitaro.


Ibitekerezo 0