Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama y'abahanga mu guhanga inyubako iri kubera i Kigali kuva ku itariki 8 Ukwakira 2026.
Yateguwe n'Urugaga rw'Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda (RIA), ikaba ihurije hamwe abo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba biri mu Ihuriro ry'Ingaga z'abakora uwo mwuga (EAIA).
Iyi nama kandi yahuriranye n'Icyumweru cyahariwe ubuhanga mu guhanga inyubako mu Rwanda, ndetse no guha RIA inshingano zo kuyobora EAIA mu gihe cy'umwaka umwe, isimbuye Tanzania.
Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi ry'Imijyi mu Mujyi wa Kigali, Muhirwa Solange yavuze ko Akarere kari gutera imbere mu mijyi ku buryo bwihuse ndetse na Kigali itasigaye inyuma mu igenamigambi ryayo, ariko agaragaza ko hari ubufatanye mu guhanga inyubako bugikenewe.
Ati "Turashaka ko umuhanga mu guhanga inyubako wemewe azaba ashobora gukorera i Kampala, agakorera i Kigali, Nairobi, Dar es Salaam cyangwa Juba nta nkomyi. Ibi bisaba guhuza uburyo bwo kwinjira mu ngaga n'amahame agenga umwuga, kugira ngo Akarere kacu gatange amahirwe kuri bose ashingiye ku bufatanye."
EAIA isanzwe ibarizwamo ibihugu bya EAC byiganjemo ibimaze igihe kinini muri uyu muryango ariko n’ibimaze igihe harimo aho bigenda biguru ntege mu korohereza abahanga inyubako bo mu bindi bihugu binyamuryango.
Umunyamabanga Mukuru wa RIA, Kalimba Rugamba Nicolas yagaragaje ko uyu mwuga ari ingenzi mu bwubatsi bw'u Rwanda nk'ahandi hose, ariko ko hakiri urugendo kugira ngo umenyekane uko bikwiye mu mishinga y'imyubakire itandukanye.
Ati “Ubwubatsi ni umurimo uhuriweho n'abanyamwuga batandukanye, barimo abahanga mu guhanga inyubako, ba injenyeri, abagenzuzi n'abandi. Buri wese afite uruhare rwe. Icyo dusaba ni uko abatanga amasoko n'abashoramari bamenya neza uruhare rw'umuhanga mu guhanga inyubako, kugira ngo ahabwe umwanya we kuva ku cyifuzo cy'umugenerwabikorwa kugeza inyubako yuzuye.”
Yasobanuye ko uruhare rw'umuhanga mu guhanga inyubako rutangirira ku cyifuzo cy'umugenerwabikorwa ku nyubako ashaka, rugakomereza ku guhanga imiterere yayo, gukora ibishushanyo biyobora abubatsi, ndetse no gukurikirana uko ibyo yahanze bishyirwa mu bikorwa.
Yavuze ko uruhare rw'umuhanga mu guhanga inyubako rwirengagijwe, bishobora gutuma imishinga idindira, cyangwa hakubakwa inyubako nziza inyuma ariko zitanoze imbere, nk'izitageramo urumuri n'umwuka bihagije, cyangwa zitagira imiterere yorohereza imibereho myiza y'abazituyemo cyangwa abazikoresha.
Yasabye inzego bireba n'abubaka gufatanya mu kubahiriza ibipimo byose by'ubwubatsi, hitawe ku buhanga mu guhanga inyubako, kugira ngo iterambere ry'imyubakire mu Rwanda rikomeze mu buryo burambye.
RIA yatangiye mu 2012, ubu ikaba ifite abanyamuryango barenga 220, hatabariwemo abakiri mu ishuri n'abandi batarabarizwa mu rugaga.
Ishinzwe gutanga ibyangombwa by'ubunyamuryango, kwemeza buri mwaka ubunyamuryango bwemerera abanyamwuga gukora imirimo yo guhanga inyubako, ndetse no gutanga ubujyanama butandukanye kuri Leta n'abikorera.
Mu mishinga minini bakozeho mu Rwanda harimo Umudugudu w'Icyitegererezo wa Mpazi, inyubako yo kwa Makuza, Icyahoze ari ikicaro cya Cogebanque, inyubako ikoreramo Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare n'izindi.
Asmazakia Nyombi wo muri Tanzania yavuze ko nubwo ibihugu byombi bitandukanye mu miterere y'imijyi yabyo, abahanga mu by'ubwubatsi mu bihugu byombi hari ibyo bashobora kwigiranaho.
Ati "U Rwanda rwakwigira kuri Tanzania kwita ku bahanga mu guhanga inyubako b'urubyiruko mu mishinga minini ya Leta ijyanye no gutunganya imijyi. Nka njye nubwo nkiri urubyiruko, nagize uruhare mu gukora igishushanyo mbonera cy'umurwa mukuru wacu. Icyo natwe twakwigira ku Rwanda ni imitunganyirize y'imijyi ifite isuku, kurengera ibidukikije ndetse n'igenamigambi rihamye."
Inema Munezero umaze imyaka itanu mu guhanga inyubako yavuze ko mu Rwanda umwuga wabo ubu utangiye kumenyekana bijyanye n'iterambere ry'imyubakire, kandi ko iyo habayeho imikoranire n'abamaze igihe atari ikintu wasoza kwiga ngo ubure akazi.
Yassin Munyanya wo muri Kenya, wagize uruhare mu gukorana n'abashushanyije inyubako ya Kigali Convention Center, yavuze ko gukorera mu Karere bitanga amahirwe menshi, icyakora ko hakiri imbogamizi y'ibihugu bimwe bitarashyiraho imikoranire yemerera abanyamahanga kuhakorera.
Ubuyobozi bw'uruganda BFG rukora ibikoresho by'ubwubatsi mu bihugu bitandukanye, rwateye inkunga iyi nama, bwagaragaje ko imyubakire mu Karere ikomeje kwaguka, by'umwihariko mu Rwanda aho babona amahirwe mu by'ubwubatsi ndetse ko bateganya kuhafungura ishami.











Ibitekerezo 0