Aba baturage bahuriza ku kuba batewe impungenge n’ibi bikorwa by’urugomo, bityo bagasaba inzego bireba gushaka umuti urambye w’iki kibazo.
Mundere Joseph, umwarimu w’imyaka 52, utuye mu Mudugudu w’Indahemuka, Akagari ka Mimuri, twamusanze ku Kigo Nderabuzima cya Mimuri yaje kwivuza.
Yavuze ko yatezwe n’abantu inshuro ebyiri bakamukubita, agaragaza ko bikabije kuko uretse kumukomeretsa banamwambuye telefoni, bityo akavuga ko ari ibintu bikwiye gucika.
Yagize ati “Natezwe mu ma saa Mbiri kandi bimbayeho ku nshuro ya kabiri. Bwa mbere baraduteze ndi na mugenzi wanjye baradukubita. Ubu uretse kunkomeretsa bananyambuye telefoni. Ibi bituma umuntu agenda afite ubwoba kuko utamenya aho ushobora guhurira na bo.”
Yakomeje agira ati “Turasaba inzego bireba kudufasha izo nsoresore zitwambura zigafatwa kuko birakabije.”
Undi muturage utashatse ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru kubera inshingano ze n’umutekano we, na we avuga ko yatezwe akanakubitwa, avuga ko ibi bikorwa bibangamira ituze ry’abaturage.
Ati “Naratezwe ndakubitwa. Iyo umuntu agenda aba afite impungenge ko ashobora gutegwa n’aba bantu, bikaba ikibazo ku mutekano wacu. Turasaba inzego bireba guhagurukira gushaka umuti w’iki kibazo cy'urugomo muri Mimuri.”
Abiganjemo igitsina gore na bo bavuga ko bahuye n’iki kibazo, aho bagaragaza ko hari ubwo bashikujwe telefoni n’abantu bari mu nzira mu masaha y’umugoroba.
Umutesi Jeanette yagize ati “Nari ndi mu nzira mvuye mu modoka ahitwa ku Bayehova, abantu banshikuza telefoni barayitwara. Ni ibintu bimaze igihe kandi biduteye impungenge, cyane iyo umuntu agenda wenyine, telefoni yanjye barayitwaye kandi sinzi ko nzabona indi vuba. Turasaba ko ikibazo cyahagurukirwa.”
Niyogisubizo Lea we avuga ko abaturage bakeneye umutekano uhagije kugira ngo bakomeze gukora ibikorwa bibateza imbere nta mpungenge.
Ati “Iyo umuntu agenda aba afite ubwoba ko ashobora guhura n’izo nsoresore zikamwambura. Baragutega bakakwaka ibyo ufite ndetse bakaba banagukorera urugomo. Turifuza ko umutekano wakongerwa kugira ngo abantu bagende kandi bakore imirimo yabo batekanye.”
Uretse aba baturage bataka kwamburwa telefoni, gukubitwa no gukomeretswa ndetse no kwamburwa muri uyu Murenge, kandi havugwa ubujura buciye icyuho, aho hari ubwo babasanga mu rugo bakabiba, ibyo na byo abaturage bagaragaza ko bikwiye guhagurukirwa.
Tusingure Vanisi wo mu Mudugudu w’Indahemuka avuga ko muri iyi santere hagaragara urugomo ndetse hari ubwo abajura banabatera mu rugo.
Ati “Ubujura hano burakabije, mu nzira bagushikuza telefoni, hari n’ubwo badusanga mu rugo bakatwiba mu nzu nijoro. Turasaba umutekano kuko tubona hariho irondo ry’umwuga, twibaza impamvu urugomo rudacika.”
Mukakarasira Vestine wo Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Mimuri, yavuze ko ubujura bukomeje kwiganza muri aka gace ndetse bubangamiye imibereho yabo, bityo bukwiye gucika.
Ati “Hano muri aka gace ubujura, urugomo biraturembeje kandi biratubangamiye, turifuza ko byacika tukabaho twisanzuye ndetse n’ibikorwa byacu bitere imbere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuri, Ingabire Jenny, yemeza ko ikibazo cy’urugomo n’ubujura cyagaragaye muri uyu Murenge, ariko avuga ko inzego z’umutekano zamaze gufata bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare.
Ati “Ni ikibazo twamenye kandi twaragikurikiranye ku bufatanye na Polisi. Hari abamaze gufatwa, ndetse hari n’abafashwe nyuma y’uko hamaze kwakirwa ibirego by’abaturage.”
Ingabire Jenny agira inama abishora muri ibyo bikorwa kubireka, ahubwo bagashaka ibyemewe bibateza imbere.
Ati “Turagira inama abishora muri ibyo bikorwa kubireka, kuko bibangamira abandi ndetse na bo ubwabo. Bakwiye gushaka ibikorwa bibateza imbere, bakirinda ibikorwa bibi by’urugomo kuko bitemewe.”
Uyu muyobozi yatangaje ko hamaze gufatwa abantu 18 bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa, barimo ab’igitsina gore babiri.




Ibitekerezo 0