Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yabitangarije mu kiganiro n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba bwagiranye n'abanyamakuru ku wa 24 Nzeri 2026.

Ni ikiganiro kibaye nyuma y'igihe abafite imirima hafi y'imigezi ya Nyabahanga, Musogoro na Mashiga bataka kubangamirwa n'abakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bazwi nka "Munyongoro".

Meya Muzungu yavuze ko mu gukemura iki kibazo bafashe ingamba zitandukanye zirimo gufata no gushikiriza inkiko abafatirwa muri ubwo bucukuzi bwangiza ibidukikije, no kwirukana mu kazi abayobozi bagaragaweho gukorana n'abakorwa ubu bucukuzi.

Meya Muzungu yavuze ko mbere abafatirwaga mu bucukuzi butemewe bahanwaga mu buryo budafatika bwo kubafata bakabajyana mu bigo by'inzerezi bava muri ibyo bigo bagasubira muri ubwo bucukuzi.

Ati "Kugeza ubu tumaze kugira abantu basaga 140 bakatiwe hagati y'amezi atandatu n'imyaka ine kubera ubucukuzi butemewe, kuko bubangamiye ibidukikije".

Meya Muzungu yavuze ko byagabanyije ubucukuzi butemewe n'ubwo butaracika burundu hose gusa ngo mu Mirenge ya Gashari na Murundi hashize amezi atandatu icyo kibazo kitarongera kugaragara.

Indi ngamba yakoreshejwe ni ukwirukana mu kazi ka Leta abayobozi bafashwe bakingira ikibaba abakora ubucukuzi butemewe. Abirukanywe harimo uwari gitifu wa Bubazi mu Murenge wa Rubengera n'uwari umu-DASSO wakoreraga mu Murenge wa Murundi.

Mu karere ka Karongi abarenga 140 bamaze gukatirwa n'inkiko bazira ubucukuzi butemewe
Mu karere ka Karongi abarenga 140 bamaze gukatirwa n'inkiko bazira ubucukuzi butemewe