Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo izateye imbaraga ingabo zari iza RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu, izindi zibanda ku guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite agahinda gakomeye.

Mu ndirimbo ze IGIHE yegeranyije 10 zakoze ku marangamutima ya benshi, kuko yakunzwe n’abatari bake kuva akiri mu Itorero Isamaza, yanagize uruhare mu gushinga.

. Telefoni ko ititaba

Iyi ndirimbo ibara inkuru y’umubyeyi ukumbuye umugabo we, akarota bararanye, ariko yakanguka akamushaka akamubura, bityo agahita amuhamagara kuri telefoni.

Inkuru ivuga umuntu ukeka ko yaba yarakoze amakosa yatumye umugabo we amusiga, agahita apfukama akamusaba imbabazi ngo atamwanga.

. Nimuberwe bakobwa

Iyi ndirimbo ni imwe mu zikunze kwifashishwa mu birori bitandukanye, ikaba irata ubwiza bw’Abanyarwandakazi.

. Ese mbaze nde?

Iyi ndirimbo yibanda ku bihe bishaririye by’amateka mabi yaranze u Rwanda mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi agaragaza ukuntu Jenoside yibasiye Abatutsi, ntisige n’impinja, uwarokotse akabura uwo abaza n’icyo yakora.

. Ibuka

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo guha icyubahiro abitabye Imana. Ikunze kwifashishwa mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye Abatutsi barenga miliyoni.

. Ndavunyisha

Ndavunyisha ni indirimbo ivuga ibigwi by’u Rwanda n’Abanyarwanda. Uyu muhanzi agaragaza inkuru y’umuntu uteguza ko agiye gutaha mu Rwanda nyuma yo kumara igihe kinini mu mahanga.

. Uraho Rwanda uraho (Nje nkumbuye u Rwanda)

Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’Umunyarwanda utuye mu mahanga, ariko ugikumbuye ku ivuko n’abahatuye, cyane ko mu mahanga hahanda.

. Gira Ubuntu

Iyi ndirimbo ishishikariza abantu gutanga ku buntu, kuko na bo hari ibyo baherewe ubuntu mu buryo butandukanye, birimo amahoro n’ubuzima biri mu Rwanda.

. Turaje (Ft Isamaza)

Ni indirimbo ya Nyiranyamibwa ivuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga batashye, asaba abahari ngo basase bugari ngo bose bashyire hamwe bakorere u Rwanda, kuko ari bene mugabo umwe.

Ati “Turaje nta rwango ku mutima, nta nzika z’ibyahise…”

. Wibabara

Iyi ndirimbo ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

. Amahoro
Indirimbo Amahoro igaragaza ko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko ubu rutemba amata n’ubuki mu mahoro yazanywe na FPR Inkotanyi.