Bije bikurikira undi mwanzuro wari warafashwe, wo kudacururiza inyama hafi y’insengero n’ingoro z’ibigirwamana.

Nubwo kuzirya mu ruhame bitemewe, kuzigura mu maduka n’ahandi zicururizwa byo biremewe ariko zigatekerwa mu rugo akaba ari naho bazirira.

Kurya inyama z’inka ni ikizira henshi mu Buhinde dore ko ari igihugu gituwe na 80% by’abo mu idina ry’Abahindu, bafata inka nk'itungo ritagatifu.

Abahinde benshi bafata inka nk'itungo ritagatifu
Abahinde benshi bafata inka nk'itungo ritagatifu