Ubusanzwe, 80% by’abatuye i Gisagara ni abahinzi, ariko hari imirenge imwe n’imwe ijya ikaramo izuba ryinshi nka Gikonko,Musha na Mamba, nyamara izwiho kwera cyane.

Binyuze mu mushinga wo kuhira wiswe uwa Giseke, hagiye gutunganywa hegitari 3000 zirimo ibishinga n’imusozi, zizaba zikubye hafi kabiri izihasanzwe kuko ubu hari hegitari 1730 gusa.

Mu kiganiro aherutse kugira n’abanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko uyu mushinga uzakorera mu mirenge ya Ndora, Save, Musha, Gishubi na Mamba, ukazatangira muri iki gihembwe cya nyuma cya 2026, ahazubakwa idamu ifite ubushobozi bwo gufata amazi asaga metero kibe miliyoni esheshatu.

Ati “Ni umushinga wa miliyoni zisaga 47$, uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), tukaba tuwitezeho no kuzaha akazi abaturage benshi.”

Uyu mushinga uje usanga ibindi bikorwa byo kuhira cyane cyane ibyo mu bishanga nka Nyiramageni n’Akanyaru, aho abahaturiye baba bishimira guhinga ibihembwe byose nta nkomyi, bityo bagahorana ibiribwa ndetse bakanagurisha ku giciro cyiza kuko beza abandi batabifite.

Urugero ni urw’abo muri Koperative Jyambere Muhinzi Gisagara (KOJYAMUGI) ibumbiye hamwe abanyamuryango 1861, bahinga hegitari 180 mu gishanga cya Nyiramageni n’Akanyaru.

Kuri ubu, nubwo abandi bahinzi bari baheraniwe kubera ibihe bikakaye by’izuba, aba bafite hegitari 180 z'ibigori bitoshye bitegura kuzasurura nko mu Ugushyingo, aho biteze kuzabigurisha ku giciro cyiza.

Perezida wa KOJYAMUGI, Ntamugabumwe Jean Baptiste, yavuze ko kubera kudakangwa n’izuba, muri Kamena ubwo abandi baba bashobewe bo batangira ihinga bakazasarura bagurisha neza.

Ati “Guhinga ahantu hahehereye igihe cyose ni iby’agaciro kuko duhinga igihe abandi bidakunda. Noneho twe byabaye n’akarusho, dufite hegitari 45 duhingira isoko ry’ubutubuzi, aho ibigori tweza tubigurisha 800 Frw ku kilo, mu gihe abandi basarura ibyo kurya baba bagurisha 400 ku kilo.”

Ntukabumwe, yakomeje avuga ko basarura toni 5.5 kuri hegitari, babikesha ko ubutaka buhora buhehereye, mu gihe abahinga ahategera amazi ku buryo buhoraho bibahombya, bakeza toni ebyiri gusa kuri hegitari.

Ni na ko biri kuri Koperative Abakoranamurava ikorera mu cyanya cyuhirwa gikoresheje ingufu zituruka ku izuba cya Nyabuyogera cya hegitari 10, mu Murenge wa Save, bavuga ko basigaye bahorana imboga igihe cyose.

Perezida wayo Muhozi Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko bahinga imboga zirimo intoryi, ibitunguru, imiteja, poivro ndetse n’ibigori igihe cyose badakanzwe n’ibihe, ibituma bahora mu kazi.

Muhozi, yasobanuye ko mbere y’uko batangira gukoresha ubu buryo bwo kuhira, bahingaga ibihembwe bibiri gusa, ariko ubu bahinga mu bihembwe bitatu, ibyatumye bazamura umusaruro, dore ko n’ibyeraga kuri hegitari byazamutse.

Ati “Tuvanamo ibigori, tugashyiramo ibishyimbo, byavamo tugashyiramo imboga kandi umusaruro ari mwinshi. Ahavaga ibilo 100 by’ibigori, ubu hava toni isaga.”

Muri rusange, mu myaka itanu ishize Akarere ka Gisagara kazamuye umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu kongera inka kuri buri muryango byatumye ifumbire yiyongera, gutunganya ibishanga, kwitabira gukoresha ifumbire mvaruganda n’ibindi.

Ibi byatumye umuhinzi wezaga toni 4.1 z’umuceri kuri hegitari imwe agera kuri toni 6.8, ibigori biva kuri kuri toni 2.8 bigera hejuru ya toni 4.5 kuri hegitari, imyumbati iva kuri toni 15.9 igera kuri toni 24.6 kuri hegitari.

Imboga na zo ntizasigaye inyuma kuko mu 2021 abahinzi bezaga toni 6.9 kuri hegitari imwe, none mu 2026 bageze kuri toni 10.4 kuri hegitari.

Abahinzi bo muri Nyiramageni bamenye n'ubwenge bwo guhinga ibijumba hagati y'imirima y'ibigori
Abahinzi bo muri Nyiramageni bamenye n'ubwenge bwo guhinga ibijumba hagati y'imirima y'ibigori
Meya wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko akarere gafite intego yo kurushaho kuzamura umusaruro w'ubuhinzi binyuze mu nzira zirimo no kongera ubuso bwuhirwa
Meya wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yavuze ko akarere gafite intego yo kurushaho kuzamura umusaruro w'ubuhinzi binyuze mu nzira zirimo no kongera ubuso bwuhirwa
Ibigori biratoshye mu Gishanga cya Nyiramageni nubwo ari mu bihe by'izuba
Ibigori biratoshye mu Gishanga cya Nyiramageni nubwo ari mu bihe by'izuba
Perezida wa KOJYAMUGI, Ntamugabumwe Jean Baptiste,  yavuze ko kubera kudakangwa n’izuba basigaye bahorana imyaka
Perezida wa KOJYAMUGI, Ntamugabumwe Jean Baptiste, yavuze ko kubera kudakangwa n’izuba basigaye bahorana imyaka