Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026, ni bwo hakinwe agace ka gatatu ka Tour du Rwanda, katurutse mu Karere ka Huye kerekeza mu Karere ka Rusizi ku ntera y’ibilometero 145,3.
Umwe mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu munsi harimo Umunyarwanda Niyonkuru Samuel ukinira Team Amani uri mu bayoboye isiganwa, ndetse asoreza ku mwanya wa 10.
Nyuma yo guhembwa na BPR Bank Rwanda Plc yavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri we, ndetse yabonye byose bishoboka, bakaba banakwegukana iri siganwa mpuzamahanga.
Ati “Ryari isiganwa ryari rimeze neza usibye ko ryari rigoye muri Nyungwe. Kuba nsoje mu bakinnyi 10 ni ibintu byiza, ntabwo twabura kubyishimira, kuko ni umwanya mwiza.”
“Ndatekereza ko wari umunsi mwiza. Intego noneho ni ukwambara umwambaro w’umuhondo [uhabwa uwegukana isiganwa].”
Umuholandi Jurgen Zomermaand wa Dévelopment Picnic PostNL ni we wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2026, nyuma yo gucika abandi hasigaye ibilometero bitatu gusa.
Jurgen Zomermaand yakoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda 53, arusha Niyonkuru amasegonda 43.
Tour du Rwanda izakomeza ku wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare, hakinwa agace ka kane kazahagurukira i Karongi Saa 12:00, kagasorezwa i Rubavu ku ntera y’ibilometero 127,2.






Ibitekerezo 0