Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, ubwo mu Mujyi wa Kigali hari hasorejwe agace ka Munani ka Tour du Rwanda ari na ko kanyuma, kasize Niyonkuru Samuel wa Team Amani ari we wambaye umwambaro w’Umunyarwanda mwiza utangwa na BPR Bank Rwanda.
Akimara kwambika umwambaro uyu mukinnyi, Patience Mutesi, yashimiye bidasanzwe Abanyarwanda babanye na BPR Bank Rwanda mu rugendo rw’iminsi umunani, ahamya ko rwari rwiza.
Ati “Twishimiye kuba mu baterankunga bakuru ba Tour du Rwanda, kuko nka BPR Bank Rwanda dufite imizi mu baturage b’u Rwanda. Binyuze muri iri siganwa rero, twahuye n’abakiliya bacu, abafatanyabikorwa n’abandi bose bafite aho bahuriye n’iri shoramari.”
“Dufite amashami 73 mu gihugu hose, bivuze ko aho igare ryageze hose natwe twari duhari. Twagaruraga abakiliya batari bagikorana na banki, tukunguka abandi bashya, bityo rero rwari urugendo rwiza. Turacyahari rero ngo tubafashe yaba abantu ku giti cyabo cyangwa imishinga.”
Zimwe muri serivisi yasobanuriye abakiliya bayo, harimo iyitwa ‘Ikamba’ igamije korohereza abagore bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubona inguzanyo badasabwe ingwate. Uyifunguje asabwa kuyinyuzaho amafaranga yacuruje inshuro nyinshi.
Bitewe n’uko ayikoresha, kuva ku mezi atatu ayikoresha cyangwa umwaka, ashobora kubona inguzanyo iri hagati ya miliyoni 1 Frw kugeza kuri miliyoni 100 Frw nta ngwate, ku nyungu ya 12%.
BPR Bank Rwanda yafashije abatagira konti kuzibona nta kiguzi batanze, ikanabasobanurira izindi serivise zayo.
BPR Bank Rwanda yatangiye ibikorwa mu 1975 yitwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, iracyari kwishimira imyaka irenga 50 ikorana n’Abanyarwanda, aho ishora imari mu bikorwa bitandukanye birimo n’imikino igamije kubafasha kwiteza imbere no kuzamura impano.
Agace ka munani ka Tour du Rwanda 2026 kahagurukiye ndetse kakanasorezwa kuri Kigali Convention Centre, kegukanywe n’Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan, mu gihe Umudage Kretschy Moritz wa NSN Development Team ari we wegukanye isiganwa muri rusange.











Ibitekerezo 0