Nyuma yo guterwa inkunga y’ibitekerezo n’ubushobozi n’umuryango “Uyisenga ni Imanzi”, aba banyeshuri bari mu kigero cy’imyaka 13-16, bashoboye gukora amasabune umuntu yameshesha, ayo koga n’amavuta yo kwisiga.
Umwe muri bo, Uwamahoro Xaverine, yemeza ko bisuganyije babifashijwemo na “Uyisenga ni Imanzi” n’ubuyobozi bw’ikigo cyabo bagatangira gukora amasabune bagendeye ku byo biga mu butabire (Chimie), ariko nyuma bakabihugurirwa n’impuguke.
Ati “Mwarimu yatwigishije Chimie (Ubutabire), duheraho twunguka n’ubundi bumenyi twahawe n’inzobere, dukora amasabune n’amavuta twisiga ntiyangize uruhu.”

Uwamahoro ahamya ko kubera gukora amasabune, bamaze kwizigamira no kugoboka bagenzi babo batishoboye baburaga icyo kurya ku ishuri.
Yagize ati “Hari abantu bagenda baza bakagura ibikorwa byacu, nk’agacupa kagura amafaranga y’u Rwanda 2500, cyangwa 3000, ariko hari n’agacupa k’amavuta ka magana atanu. Amafaranga dukuramo ntituzayarya, duteganya kuzaguramo amatungo tukoroza bagenzi bacu batishoboye na bo bakiteza imbere.”
Umuyobozi w’umushinga “Uyisenga ni Imanzi” wateye inkunga abo banyeshuri, Chaste Uwihoreye, yatangaje ko abo bana bafashijwe muri gahunda ya “Ishuri Umuryango” igamije ubufatanye hagati y’abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi.
Uwihoreye yasobanuye ko iyi gahunda ifasha abarimu n’ababyeyi kuganira ku burere bw’abana kandi bakanabyungukiramo.
Muri iyi gahunda ababyeyi, abana, n’abarimu babumbiwe mu matsinda hagendewe ku midugudu bakomokamo, bahawe igishoro, barahinga, abandi barorora, kugira ngo bajye bahurira mu bindi bitari iby’amasomo, ndetse batangire kwikenura.
Uwihoreye yemeje ko iyi gahunda imaze kugarura abana basaga 15 bari barataye ishuri kuko babuze amafaranga yo kurya.
Ati “Mu gihe cy’amezi atatu gusa iyi gahunda imaze gusubiza mu ishuri abana bari bararitaye babarirwa muri 15. Turacyari mu ntangiriro tugize amahirwe bigakomeza ababyeyi n’abarezi bakabigira ibyabo byatanga umusaruro cyane.”
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri Rosa Mystica, Sr. Marie Chriscence Uwarurema, yasobanuye ko bafasha abanyeshuri gucunga amafaranga binjije, bakabafunguriza konti, ari naho bayakura mu gihe bagize icyo bakenera.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangiye gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, byagaragaye ko bamwe muri bo batishoboye barebera bagenzi babo bafungura rimwe na rimwe bigatuma bata ishuri.
Umushinga Uyisenga ni Imanzi wiyemeje kubakira ubushobozi ababyeyi ari nako ubaremamo umuco wo kwigira, no kurushaho kwita ku bana babo, bityo ntihagire upfukiranwa ngo yabuze ifunguro.
Gahunda ya “Ishuri Umuryango” ikorera mu bigo byo mu karere ka Kamonyi, Rwamagana, Nyanza na Kayonza kandi iracyasakara no mu tundi turere.

Ibitekerezo 0