{Kuri uyu wa Kabiri, 24 kanama, 2012, Minisiteri y'Ubucuruzi Inganda (MINICOM) yafunguye umurongo ku rubuga rwa Twitter uzajya ukoreshwa buri kwa kabiri kuva saa kumi z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe.}
Twitter ni urubuga nkoranyambaga rusigaye rugezweho rukanakoreshwa n’abantu bose yaba kubyerekeye akazi cyangwa ubuzima bwabo muri rusange.
Nk’uko bisigaye bikorwa n’ibigo byinshi bya Leta, birimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Ministeri y’Ubuzima, ndetse n’ibindi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nayo yashizemo ubu buryo kuko yasanze buboneye mu guhuza abantu no gusangira ibitekerezo byabo.
Intego ry’uyu murongo utangijwe, ni ukwemerera no guha uburenganzira buri wese ubwisanzure bwo kubaza ibibazo byose byerekeye MINICOM no kugezwaho amakuru ayishinzwe.
Abifuza gukurikira uruhererekane rw’ibiganiro bavugana bakurikira kuri @MinicomRwanda, @fkanimba, @ehategeka cyangwa se ukaba wabaza kuri #AskMinicom.
Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda Kanimba François yagize ati ”MINICOM irifuza gukoresha imbuga nkoranyambaga zose zafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kumenya ibyo ikora”.
Yongeye aravuga ati” Twitter igerwaho n’abantu benshi mu buryo bwihuse akaba ariyo mpamvu MINICOM yifuje kuyikoresha mu rwego bwo kongera itumanaho.”




Ibitekerezo 0