{Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri, nibwo imishinga 10 ijyanye n’ikoranabuhanga yakozwe n’Abanyarwanda yasobanuwe imbere y’akanama nkemurampaka, hagamijwe gutoranya umwe uzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Startup World azabera mu kibaya cya Silicon Valley cyo muri Leta Zunz’Ubumwe z’Amerika gifatwa nk’umurwa mukuru wa Sosiyete z’ikoranabuhanga zikomeye ku Isi.}
Abakoze iyi mishinga bahawe iminota itatu yo kuyisobanura n’indi minota ibiri yo kubazwa n’akanama nkemura mpaka; Amarushanwa yarangiye umushinga wa sosiyete yitwa Zelancio Creativo Ltd ari wo utoranijwe ku mwanya wa mbere n’akanama nkemurampaka, ukaba uzajya muri Leta Zunz’Ubumwe z’Amerika umwaka utaha guhatana n’indi 35 ivuye ku Isi hose.
Umushinga wa Zelancio Creativo nk’uko wasobanuwe na Ara Nashera, ni urubuga rwo ku murongo wa internet ruzajya rufasha abantu bafite ibitekerezo by’imishinga kubona abaterankunga. Ba nyir’imishinga bazajya bayishyira kuri uru rubuga, ushaka gutera inkunga umwe muri yo abe yatanga amafaranga akoresheje uburyo bwa Mobile money.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’iyi ntsinzi, Ara Nashera wamuritse uyu mushinga yasobanuye ko indi mishinga yari ahatanye nayo yari myiza, ariko ko abona akarusho k’uwe ariko ufite intego yo gufasha rubanda, hagamijwe gukemura ibibazo bigaragara.
Benshi bagiye bavuga ko uyu mushinga watoranijwe ujya gusa n’indi iba hanze, Nashera yasubije agira ati”Umushinga wacu twawukoze ku buryo mpuzamahanga, ariko twawuhuje n’ubushobozi bw’abaturage bo mu karere turimo.” Yakomeje avuga ko usanga indi mishinga nk’iyi igamije gukusanya inkunga ku murongo wa internet abantu batanga amafaranga bakoresheje amakarita ya VISA n’andi nkayo, ariko ko bo bahisemo ubu buryo bwa Mobile Money kuko ari bwo abaturage bo muri aka karere bisangamo.
Aya marushanwa yateguwe n’umuryango Startup World mu mijyi 36 ku Isi na Kigali irimo, muri buri Mujyi hazavamo umushinga umwe, uzahura n’iyindi mu marushanwa ya nyuma azabera mu kibaya cya Silicon Valley ahari ibyicaro by’amasosiyete akomeye mu ikoranabuhanga nka Google, Facebook, Apple, Ebay n’izindi. Imishinga izaba iya mbere mu turere tw’ibihugu yaturutsemo izahabwa amadorali y’Amerika 37000(Miliyoni zirenga 22 z’amafaranga y’u Rwanda).
Zimwe mu ngingo z’ingenzi akanama nkemurampaka kagendeyeho mu gutoranya umushiga watsinze, ni ukuba ufite agashya ndetse ufite impinduka nziza uzazana ku mibereho y’abaturage.
Hermione Way, umwe mu bategura aya marushanwa ya Startup World yatangaje ko amarushanwa yabereye i Kigali ari amwe mu yagenze neza ugereranije n’indi Mijyi bagiyemo. Yagize ati ”u Rwanda rushobora kuba ari cyo gihugu gikennye kurusha ibindi twagezemo, ariko nirwo rwagaragaje gushishikarira aya marushanwa,..biragaragaza ko Leta y’u Rwanda ifitiye inyota ibikorwa nk’ibi, kandi ifitiye inyota ibikorwa by’ikoranabuhanga.”
Abitabiriye aya marushanwa bavuze ko icyo bifuza cyazakosorwa ubutaha, ari uko abatabonye umwanya wa mbere bajya bamenyeshwa amanota bagize, ndetse n’uko bitwaye kugira ngo babashe kwisuzuma banikosore.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yashimiye Startup World yateguye aya marushanwa, ndetse ashimira abamuritse imishinga yabo, ati”Mwagaragaje ko atari ukureba ku ikoranabuhanga gusa, ahubwo ari ukwibanda ku bisubizo rizaniye abaturage.”
Yashishikarije Abanyarwanda bafite imishinga y’ikoranabuhanga kutitinya, ati”Mushobora guhangana n’uwo ari we wese ku Isi”.
Amarushanwa ya Startup World yateguwe hagamijwe guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga ivuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ihabwa ubushobozi mu mafaranga, ndetse no kumenyekanishwa binyujijwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Mu gutegura amarushanwa y’I Kigali, Startup World yafatanije n’Umuryango DOT ndetse n’Urugaga rw’Abikorera, ishami ry’ikoranabuhanga.




Ibitekerezo 0