Uyu mwanzuro wa Viber uje ukurikira uwa WhatsApp na Sosiyete ikora telefone ya Apple zamaze gushyiraho uburyo abazikoresha batakwinjirirwa mu mabanga n’undi muntu wese batabishaka.

Uretse ubwo buryo, Viber mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abayikoresha, izanashyiraho uburyo bwitwa ‘Hidden Chats’ cyangwa Ibiganiro bihishe, aho ubukoresha azajya abasha guhisha ubutumwa yohererejwe cyangwa yohereje kandi undi muntu ushaka kubugeraho bizajya bisaba umubare w’ibanga.

Mu minsi ishize habaye ubwumvikane buke hagati ya FBI n’isosiyete ya Apple, aho FBI yashakaga kwinjira muri telefone y’umwe mu bakekwagaho kugaba ibitero i San Bernardino, ariko Apple ikavuga ko kwaba ari ukuvogera amabanga y’umukiriya wabo atabyemeye.

Viber ivuga ko ubwo buryo igiye gutangiza buzaha umutekano usesuye abayikoresha, ku buryo nta wabasha kubinjirira mu biganiro baganiriye.
Benshi mu bakoresha WhatsApp bamaze kugerwaho n’ubwo buryo.

WhatsApp ivuga ko abakoresha ubwoko bwa WatsApp butajyanye n’igihe batabasha kugerwaho n’ayo mahirwe, kuko ubu buryo bukorana n’ubwoko bugezweho.

Ubu buryo bufasha abaganira kuba nta wundi ushobora kubinjirira mu mabanga, ndetse n’iyo abigerageje ubutumwa ashaka gusoma ntibusomeka, bunakora ku bahamagarana bakoresheje WhatsApp.

Viber yatangaje ko ubu buryo buzatangira mu byumweru bibiri biri imbere.

Viber yemeza ko nta muntu uzongera kujya abasha kwinjira mu mabanga y'abakiriya bayo
Viber yemeza ko nta muntu uzongera kujya abasha kwinjira mu mabanga y'abakiriya bayo