Iyo midair yose uko ari irindwi, itatu ya zahabu yegukanywe na Zuraika Mushambokazi (mu bakobwa) na Boniface Mbonigaba (mu bahungu) mu byiciro bitandukanye, n’aho ine ya Bronze yo yegukanywe na Iyumva Regis ndetse na Benon Kayitare, bakaba barimo barushanwa mu byo bita “Demonstration”bivuga “Imyiyerekano”.

Iyo midair abo basore n’inkumi begukanye, yatumye u Rwanda nk’igihugu, ruhita rwegukana Umudari wa Zahabu ndetse n’igikombe nk’igihugu cyahize ibindi mu bo barushanwaga.

Irushanwa riracyakomeje hakinwa n’indi mikino itari Demonstration, tukazakomeza kuyibakurikiranira.

Mu byo barushanwagamo harimo no kwerekana umuco wa buri gihugu binyuze mu mukino wa Taekwondo
Mu byo barushanwagamo harimo no kwerekana umuco wa buri gihugu binyuze mu mukino wa Taekwondo
Byari ibyishimo ku bakinnyi bahagarariye u Rwanda
Byari ibyishimo ku bakinnyi bahagarariye u Rwanda
Boniface Mbonigaba ni umwe mu begukanye Zahabu
Boniface Mbonigaba ni umwe mu begukanye Zahabu
Benon Kayitare iruhande rw'Igikombe bahesheje u Rwanda
Benon Kayitare iruhande rw'Igikombe bahesheje u Rwanda