Netflix yajyanywe mu nkiko na ba nyiri filime yiswe ‘Fortitude’ barimo Nicolas Cage nyuma y’uko iburiwe irengero itarasohoka, iki kigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikaba kiri kwishyuzwa miliyoni 105$ (arenga miliyari 154 Frw).
Fortitude yatanzweho miliyoni 45$ yaburiye ku gikoresho yashyizweho cyari cyahawe Netflix kikabikwa mu biro bya studio y’iyi sosiyete.
Ikirego kivuga ko Netflix yibwe uyu mushinga wamaze kugera mu maboko yayo ndetse Nicolas Cage n’abo bakorana bakifuza indishyi ya miliyoni 105$ kuko bavuga ko byabateje igihombo.
Ni filime yari imaze imyaka irindwi itunganywa. Igaruka ku buzima bwo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
Sosiyete ya Op-Fortitude Ltd yayitunganyije, ni yo batanze ikirego mu rukiko rwo muri Leta ya California muri Amerika ku wa 29 Nyakanga 2026.
Netflix yo ntiyemera kwishyura aya mafaranga kuko ivuga ko yakiriye iyo filime ariko ko itari ifite amategeko agenga uruganda rwa sinema ayirengera.
Netflix yongeyeho ko itayigizeho uburenganzira bwihariye ariko ko yatangije iperereza ndetse igatangira gushakisha aho iyi filime yaba iri hatemewe n’amategeko.
Simon Afram uyobora Op-Fortitude Ltd avuga ko yamaze imyaka irindwi ayitunganya ayishoraho asaga miliyoni 45$. Nyuma, kugira ngo ifatirwe amashusho, yayijyaniye uwitwa Simon West uyobora amashusho ya filime kuri Netflix ndetse akaba yaranafatanyije na Nicolas Cage kuri filime yitwa Con Air.
Ubwo abakoze iyi filime bongeye kureba aho yari ibitse, basanze bidakunda bakomeza kubigerageza icyumweru cyose kirihirika ariko ntibyagira icyo bitanga.
Ku wa 25 Kamena 2026, Sean Berney uyobora Netflix yandikiye email abakoze iyi filime abamenyesha ko yibwe kandi ari ubwa mbere byari bibaye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!