Yago yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Jado Castar, mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyagiye hanze ku wa 18 Ukwakira 2026.
Mu kiganiro, Castar yamusabye kwihangana agataha mu Rwanda. Yamubwiye ko azahita amuha akazi ku gitangazamakuru afitemo imigabane cya B&B Kigali Fm, cyane ko ahamya ko Yago yakoraga itangazamakuru neza kurushaho akiri mu Rwanda kandi ko byakomerezaho.
Ati “Ntanze ubusabe bwanjye ku mugaragaro, nawe ubwanjye ku mugaragaro. Ko ntazigera mbangamira ubuhanzi bwawe, ko tugikeneye bya biganiro wiheraga abantu, abo wazamuye, ko tugikeneye ya nseko yawe Yago n’igitwenge cyawe, wambabariye ko mbizi bagenzi banjye babinyemerera, ukiyizira hano mu gihugu cyawe, ukiyizira hano kuri B&B, ko atari amasaha menshi nzagusaba tukifatanyiriza?”
Castar yakomeje amubwira ko batazagorana, nibagirana iyo mikoranire, anahamya ko guhungira no kuba muri Uganda byateye Yago agahinda gakabije.
Ati “Ukagaruka mu gihugu cyawe, mu bawe n’umuryango wawe, ko ako gahinda gakabije na ko ari bimwe ndetse mu byo nshingiraho ko umujinya userukana ku mbuga nkoranyambaga, ukaza kwisama wasandaye, wasanjije, dore ko iyo uje ntacyo usiga rwose. Nyamuna, imvugo zawe zirashwanyaguza Yago rwose ndagira ngo mbikubwire, wambabariye?”
Yakomeje agira ati “Ni ubusabe nkwihereye aha ngaha. Sinkubwiye ngo unsubize aka kanya, ariko ku mugaragaro byibura nyemerera ngo ugiye kubitekerezaho. Mu by’ukuri mvuga ku giti cyanjye njyewe nka Jado, ndashaka kandi nkeneye ngo Yago wanjye agaruke. Ndashaka ya minsi ya kera ya Yago mu 2018-2023. Kuko Yago ndimo mbona muri iyo myaka ibiri umaze ahongaho, ni we Yago mubi cyane namenye mu buzima. Wakwihangana ukemera ubusabe wanjye.”
Yago atazuyaje, yahise abitsindagira, abyemera ku mugaragaro. Ati “Ubusabe bwemewe. Bwemewe, bwemewe.”
Mu mpera za 2024, Yago yatangaje ko yahungiye muri Uganda atari uko yanze u Rwanda, avuga ko yabitewe n’uko mu myaka ine yari ishize hari ako yise agatsiko k’abantu bo mu myidagaduro bashakaga kumwivugana bakamwica.
Ati “Rwanda nkunda, nkuhunze ntakwanga. Ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe. Umutima wanjye urababaye cyane. Ariko numpamagara nzitaba… Uganda, nyakira.”


Ibitekerezo 0