Umurambo wa Michael Sanft wasanzwe mu rugo rwe ruherereye i Las Vegas ku wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2026.
Icyateye urupfu rwa Sanft kiracyakorwaho iperereza. KTNV yavuze ko yabibwiwe n’inzego zirishinzwe ziri kwifashisha amashusho ya camera z’umutekano.
Hateganyijwe kumupima kandi ngo harebwe niba nta biyobyabwenge byaba byabigizemo uruhare, hamwe no kureba ni ba atiyahuye.
Sanft yaburaniraga Davis muri uru rubanza, ariko ku buntu. Yari umunyamategeko wa gatatu urumuhagarariyemo.
Ni mu rubanza rwanzuriwemo kumukatira igifungo cy’imyaka 40 muri gereza ya Nevada, kubera uruhare rwo gutegura umugambi mubisha wahitanye umuraperi Tupac Shakur mu 1996.
Urwo rubanza yaruhamirijwemo icyo cyaha ku wa 31 Kanama 2026. Rwanzuwe n’Urukiko rw’Akarere rwa ‘Clark County District Court’ ruherereye i Las Vegas, muri Leta ya Nevada yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hari nyuma y’imyaka Tupac 30 yishwe arashwe, ku myaka ye 25 y’amavuko.
Nyuma yabyo, uyu munyamategeko we Sanft yabwiye Fox 5 Vegas ko yagize ipfunwe kuko yagerageje uko yari ashoboye ngo umukiliya we akurweho icyasha, ariko biranga.
At “Simbona icyo nari kuba narakoze gitandukanye. Nanga gutsindwa kandi narashenguwe kuko sinizeye ko ubucamanza bwatanze impamvu z’ukuri.”
Sanft n’umukiliya we bari barateguye kuzajurira icyemezo cy’urukiko batanga icyo cyemezo mu rukiko ku wa 30 Ukwakira 2026 nk’uko Fox 5 Vegas ibivuga.





Ibitekerezo 0