Ni mu muhango wabereye muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, ku wa 21 Ukwakira 2026. Ku ikubitiro, herekanwe filime yitwa ‘KOMADA-A WHISKY FAMILY’.
Iyi filime igaragaza ukuntu inzoga ya Whisky ifite aho ihurira n’imiryango y’Abayapani. Yayobowe na Yoshihara Masayuki, isohoka mu 2023.
Iri serukiramuco ryiswe ‘Japanese Film Festival Africa’ ryakomeje ku wa 22 Ukwakira herekanwa filime ‘She Taught Me Serendipity’, filime y’urukundo yasohotse mu 2024 ikaba yarayobowe na Ohku Akiko.
Ryateguwe n’umuryango wa Japan Foundation, ku bufatanye na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, rikazasozwa ku wa 24 Ukwakira. Kuri uwo munsi hazerekanwa filime ebyiri.
Izo filime ni 'Nausicaä of the Valley of the Wind’ yayobowe na Hayao Miyazaki ikaba igaruka ku kubungabunga no kugarura amahoro, ndetse na ‘The Real You’ yayobowe na Ishii Yuya isohoka mu 2024 ivuga ku butabazi umwana akorera umubyeyi.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo, yabwiye IGIHE ko hatoranyijwe izi filime kuko zibanda ku butumwa bugenewe urubyiruko, bityo ko ayo mahirwe azafasha mu kugeza kure izi filime.
Ati “Nizeye ko iri serukiramuco rigaragaza iterambere rya sinema n’umuco by’u Buyapani, kuva ku bukorikori gakondo kugeza kuri sosiyete y’ibi bihe by’ikoranabuhanga. Bityo, twahisemo twitonze duhuje n’umuco w’i Kigali, cyane cyane twitaye ku b’gisekuru gishya kandi ni bo benshi.”
Cyubahiro Safari, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco yatangaje ko akunda filime z’Abayapani, by’umwihariko ziba zifitemo amashusho ya ‘animation’, iz’ibitabo by’urwenya, “ndi umufana wazo cyane.”
Iri serukiramuco ryabereye mu Rwanda ku nshuro yambere mu Ukuboza kwa 2025. Kuryitabira ni Ubuntu.








Amafoto: Kenny Gisingizo

Ibitekerezo 0