Ni igitaramo cyiswe ‘A One Tym Experience’, cyabereye muri Kampala Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa 7-8 Ugushyingo 2026. Amatike yacyo yari yacurujwe yose, ashira ku isoko.
Ni igitaramo kandi yakoze mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 17 amaze mu muziki no mu iyamamazabutumwa muri rusange. Yarize kubera amarangamutima y’ibyo yashimiye Imana yamukoreye, ikamukura kure.
Mu mashusho yahise atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo Levixone waserukanye imenda yera, arekura mikoro maze akareba inyuma, akipfuka agatambaro mu maso, akarira umwanya munini.
Umugore we Desire Luzinda, Umunya-Uganda usanzwe ari umuhanzi utuye muri Amerika, yari amaze iminsi muri Uganda amufasha mu myiteguro y'iki gitaramo, ndetse n'ubwo yari yaje kwifatanya na we.
Akimara kurira, uyu mugore yahise azamuka ku rubyiniro aramuhoza, aramuhobera, aranamuhanagura maze ava ku rubyiniro; bituma abafana bongera kuzamura amajwi y’ibyishimo.
Muri ayo mashusho y’igihe gusatira kuba umunota, undi yakomeje kwihanagura, abanza kunywa amazi, maze abona gukomeza igitaramo, yatera abafana bakamwikiriza.
Sam Lucas Lubyogo, wamamaye nka Levixone, akomoka i Butare mu Karere ka Huye. Mu Ukwakira 2026, we n’umugore we, wari warabyaye umwana ku ruhande mu 2004, batangaje ko bitegura kwibaruka impanga.
Ni nyuma yo gukora ubukwe ku wa 15 Kanama 2025. Bashyingiwe na Apôtre Grace Lubega mu itorero rya Phaneroo Ministries International, mu birori byabereye muri Uganda.






Ibitekerezo 0