Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Rusororo, mu Mujyi wa Kigali, guhera mu gitondo kugeza mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Wabaye nyuma y’uko aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 29 Ukwakira 2026, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.
Mu bitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa harimo abakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda nka Tessy, Madederi, Bahavu Uwase Tracy na Seburikoko.
Hari kandi DJ Diddyman na Mutoni Saranda Oliva, uzwi nka Saranda Poetess, usanzwe ari mushiki wa Gafenge Fred.
Kimwe mu byaranze uyu muhango ni uburyo umugeni yasohowe n’umuhanzi Intore Massamba, umaze imyaka myinshi mu muziki gakondo, aherekejwe n’umuziki w’inanga n’ibindi bicurangisho birimo violin.
Massamba, wakomeje gususurutsa abitabiriye uyu muhango, yifurije abageni kuzagira urugo ruhire, agaragaza ko yishimiye kugira uruhare muri ibyo birori.
Ibirori byaranzwe kandi n’imyidagaduro gakondo, aho Itorero Intayoberana ryasusurukije ababyitabiriye binyuze mu ndirimbo, ibyivugo, imbyino n’imihamirizo.
Uyu muhango wanyujijwe imbonankubone kuri shene ya YouTube ya Nadine Nana, isanzwe inyuzwaho n’ibikorwa bye bya sinema, birimo filime ye bwite yise Stain.
Urukundo rwa Nadine Nana na Gafenge Fred rwamenyekanye cyane ku wa 15 Nyakanga 2026, ubwo uyu musore yamwambikaga impeta amusaba ko bazabana akaramata.








Ibitekerezo 0