Yabigarutseho ku wa 6 Ugushyingo 2026, ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo muri Collège Saint-André, ishuri ryisumbuye riherereye mu Mujyi wa Kigali, na we yizeho.
Riderman yari yitabiriye ubukangurambaga bwa ‘Sober Gen’, bugamije gushishikariza urubyiruko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge.
Yabwiye abanyeshuri ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge akiga muri iryo shuri, abanza kubifata nk'ibintu byo kugerageza, atazi ko bishobora kumubata.
Ati “Nta nguni n’imwe ntazi. Narasimbukaga… Patycope arabizi. Ni ho twajyaga kunywera ibiyobyabwenge. Icyo gihe, dutangira tuzi ko ari ibintu byo kugerageza ariko tutazi ko bishobora kutubata.”
Yasobanuye ko nyuma yo kwinjira mu muziki, yahuye n'abandi bahanzi bamuruta, bamwe muri bo bakamushishikariza gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge.
Ati “Umuziki buriya ni ikintu gituma duhura n’abantu, rimwe na rimwe tutigeze tumenya, bakuze kuturusha, ariko bakwigisha ibitari byo. Icyo gihe narageragejwe, ndabigerageza, ariko mpita mbireka mu 2009-2010. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi sindabisubiraho.”
Riderman yavuze ko Tom Close yagize uruhare rukomeye mu kumufasha gufata icyemezo cyo kubireka, nyuma yo kumusanga aho yari amaze kubinywera, akamuganiriza ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bwe n'inzozi yari afite mu muziki.
Ati “Nari mfite inzozi zo kuba umuraperi mwiza wambere mu gihugu […] Tom Close araza ansanga ahantu twari tumaze kubinywera cyane, aranganiriza ati ‘Ese ntabwo bizakwica? Ese uzabasha kwiga, ukore umuziki, unafate ibiyobyabwenge?’ Ntashye, mbitekerezaho mfata icyemezo cyo kubireka.”
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2006 yavuze ko yafashe icyemezo cyo kureka ibiyobyabwenge mu 2007, ariko urugendo rwo kubivaho burundu rukarangira mu 2010.
Yashimangiye ko gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge byari kumubera imbogamizi mu kugera ku nzozi ze, zirimo gutera imbere mu muziki, kubaka urugo no kurera abana.
Yagiriye inama abanyeshuri yo kwirinda ibiyobyabwenge hakiri kare, aho gutegereza kubanza guhura n'ingaruka zabyo nk'uko byamugendekeye.
Muri ubu bukangurambaga habaye kandi umukino wa gicuti wa basketball wahuje abanyeshuri ba Collège Saint-André n'itsinda ryarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, abakinnyi ba sinema n'abandi bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga.







Ibitekerezo 0