Safi Madiba na Humble Jizzo bagarutse kuri ibi n’ibindi byinshi mu kiganiro IGIHE Sports cyasohotse ku wa 8 Ukwakira 2026.

Bavuze ko ibyo byabaye muri Gicurasi 2008, mu ntangiriro z’itsinda rya Urban Boyz, ubwo Tom Close yamurikaga album ye ya mbere yise Kuki, mu gitaramo cyabereye i Butare mu Karere ka Huye, mu Nzu Mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda. Urban Boyz yari yatumiwe muri icyo gitaramo.

Safi yavuze ko icyo gihe yari amenyereye kuririmba muri korali, bityo kuririmbira ku rubyiniro imbere y’abantu benshi bikamugora. Ngo ubwoba bwari bwinshi ku buryo hari uwamugiriye inama yo kunywa inzoga kugira ngo abashe gutinyuka.

Ati “Cyari igitaramo cya Tom close amurika album. Yari yatumiyemo Rafiki. Icyo gihe Rafiki yari umuntu ukomeye cyane. Icyo gihe kujya ku rubyiniro byarananiye. Umuntu arambwira ati kugira ngo witware neza ku rubyiniro, ngwino nkubwire. Anjyana muri cantine, angurira Akarusho ndagakubita. Bwari ubwa mbere nsomye ku nzoga”.

Safi yavuze ko ari bwo bwa mbere yari agiye kuririmbira abantu batari abo mu rusengero. Nyuma yo kunywa iyo nzoga, ngo yahise yumva ubwoba bushize, ariko amaguru atangira gucika intege.

Ati “Amavi acika intege, numva mu mutwe ndatinyutse, ubwoba burashize. Ariko ikibazo kiba mu mavi. Numva ntabwo ari gukora”.

Nyuma y’akanya, Safi yatangiye koroherwa, ariko muri icyo gitaramo yari afite undi mugambi wo kwifotozanya na Rafiki, wari umwe mu bahanzi bakomeye muri icyo gihe. Yari yajyanye mushiki we ngo amufotore ari kumwe na Rafiki.

Ati “Mbonye Rafiki, Coga, ndavuga nti ‘Uyu mugabo nari naramurwaye ngomba gufata ifoto’. Icyo gihe ifoto yaravuze. Ubwo njye nari nateguye, napanze kuva mu rugo, nazanye na camera, na mushiki wanjye namubwiye nti ‘wowe uze kuza ndakwereka ahantu uca umfate ifoto na Rafiki. Urumva njye nari niteguriye”.

Safi yavuze ko ubwo yari amaze kwegera Rafiki ngo bifotozanye, Humble Jizzo yahise aza akajya hagati yabo.

Yakomeje agira ati “Ubwo mbonye Rafiki, ndamubwira nti ‘Wampaye ifoto mwana wa mama?’ Ati ‘Nta kibazo’. Ubwo mpita njya hariya. Mushiki wanjye agitangira kugira gutya, uyu mugabo Humble [Jizzo] aba araje atugiyemo hagati”.

Ibyo byatumye Safi asunika Humble Jizzo, amubwira ko ashaka kubanza gufata ifoto ye na Rafiki.

Ati “Naramubwiye nti ‘Humble, va muri iyi foto tutazagirana ibibazo!’. Nahise musunikana [yerekana inkokora n’ibibaraga byinshi], nti ‘Humble, reka mbanze mfate ifoto yanjye’. Rafiki ati ‘Wisunika umwana”.

Humble Jizzo yahise agira ati “Umusaza yaransunitse ngwa ku gikuta. Ni igitaramo twarwaniyemo.”

Safi yavuze ko amaherezo bose uko ari batatu bifotozanyije, ariko ngo ntibyamushimishije kuko yari yarateguye ko iyo foto iba iye na Rafiki gusa.

Nyuma yaho, Safi Madiba wari ugiye gukomereza amasomo mu Mujyi wa Kigali, yazanye igitekerezo cy’uko Urban Boyz yimukira muri Kigali. Abandi bagize itsinda baracyemeye, cyane ko icyo gihe isoko ry’umuziki ryari ritangiye gukendera i Butare, ibikorwa byinshi by’imyidagaduro bikerekeza i Kigali.

Urban Boyz yatangiye umuziki mu 2008, iza kuba rimwe mu matsinda yakunzwe cyane mu Rwanda. Yatandukanye mu 2017, ariko muri Kamena 2026 abagize iri tsinda bongera kugirana ibiganiro, bishobora gutuma bongera gukorana.

Kuva icyo gihe, Urban Boyz yongeye guhurira mu bitaramo bitandukanye ndetse itegura n’indirimbo nshya, nubwo itarasohoka.