Uyu musore wabitangiye muri Kanama 2022, yize Indimi n’Ubuvanganzo mu mashuri yisumbuye, ari na byo bimushoboza gufasha abantu mu misango y’ubukwe, n’ibindi birori bitandukanye, akabifatanya no kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, TikTok na YouTube.
IGIHE iherutse kumusura ku Mugezi wa Nyabugogo aho akunze gufatira amashusho agerageza kwambuka uyu mugezi, yifashishije umugozi aba yaziritse ku migano iwukikije, ndetse agakora n’imyitozo y'bikorwa birimo gutera ibyuma n’amashoka.
Ati “Ni ibintu nkora nk’umukino nkunda wa 'Axe Throwing', aho ukomataniye hamwe na 'Knife Throwing', aho batera ibyuma cyangwa amashoka bagahamya mu ntego. Nabibonye bikorwa n’abanyamahanga kuri murandasi.”
Rwiziringa avuga ko yagize igitekerezo cyo kuzazana aka gashya mu Rwanda, anahiga kuzakina shampiyona y’Isi y’iyi mikino izwi nka ‘World Axe Throwing League (WATL) & Works Knife Throwing League (WKTL)’.
Ati “Ndavuga nti 'kubera iki mu Rwanda hataboneka umuntu ukina umukino nk’uyu kandi mbona ari mwiza?' Ndabigerageza, ndabyigisha, bigeraho birakunda. Mu gihe kiri imbere nanjye ubwanjye najya nserukira igihugu nkaba umukinnyi mwiza muri shampiyona y’Isi.”
Rwiziringa yavuze ko agitangira kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga yabanje gukora amashusho mu buryo bw'urwenya, ariko abantu ntibayakunda cyane nk’ayo asigaye akora ubu. Yanavuze aho igitekerezo cyo guhindura cyavuye.
Ati “Twabibonaga muri filime. Numvaga nkwiriye kuba Commando w’Umunyarwanda, bikaba mu buryo bw’imyidagaduro. Ntabwo ari byo natangije, nta nubwo nari nzi ko nzabikora. Ntangira, nifataga amashusho mvuga, ndeba ko abantu baseka.”
Uyu musore avukana n’undi mwana umwe, w’umuhungu. Bavukiye mu Murenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare, aho yakuze yiyumvamo cyane amateka n'umuco Nyarwanda.












Ibitekerezo 0